Rwanda : SACCO ABAMUHOZA ifasha abanyamuryango batishoboye kubona inguzanyo

Rwanda | SACCO ABAMUHOZA ifashaIkigo cy’imari iciriritse cy’Umurenge wa Muhoza, ABAMUHOZA gifasha bamwe mu banyamuryango bacyo batishoboye kubona inguzanyo ku buryo bworoshye, aho bibumbira mu matsinda maze bakabasha guhabwa inguzanyo.

Nk’uko bisobanurwa na Hakizimana Rwisegura Jacques, perezida wa Sacco Abamuhoza, ngo batanga uburyo bubiri bw’inguzanyo, aribwo inguzanyo y’umuntu ku giti cye, igihe yize umushinga ndetse anafite ingwate, bakanagira n’indi nguzanyo ishobora no gufasha abatishoboye.

Rwisegura, avuga ko iyi nguzanyo itangwa abantu bibumbiye mu itsinda bemeye gutangira ingwate umunyamuryango utabishoboye, maze akaba yahabwa amafaranga yo kwiteza imbere atangiza umushinga.

Habimana Jerome, umucungamutungo wa SACCO Abamuhoza, avuga ko kimwe mu bibazo bajya bahura nabyo, ari icy’abaturage bamwe bagifite imyumvire iri hasi, aho kugeza ubu atari hari abatarabasha kumva umumari w’ibi bigo by’imari iciriritse.

Kugeza ubu SACCO Abamuhoza, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi bibiri, ndetse ikagira umugabane shingiro urenga miliyoni 11, ndetse n’undi mugabane wemewe n’abanyamuryango gusa utaragera mu isanduku ugera kuri miliyoni 60.

 

Share Button
Leave A Comment