Nyamagabe: Kwizigamira ni imwe mu nkingi zo kwihesha agaciro- Min. Nsengimana J.Philbert.

Kwizigamira ni imwe mu nkingi zo kwihesha agaciro- Min. Nsengimana

Mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwizigamira wizihijwe kuri uyu wa kane tariki ya 1/11/2012 mu karere ka Nyamagabe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert yasabye abatuye akarere ka Nyamagabe kugira umuco wo kwizigamira nk’inzira yo kwihesha agaciro.

Ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Nsengimana yabwiye abaturage ko nta muntu n’umwe utashobora kwizigamira, kuko umuntu atagomba kuzigama ibisagutse ahubwo agomba no kwemera akizirika umukanda kugira ngo yizigamire.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Kwizigamira ni imwe mu nkingi ikomeye yo kwihesha agaciro. Umuntu ntazigama ayasagutse ahubwo habaho kwiha intego. Umuntu ashobora no kwiyiriza ariko akazigama”.

Abanyarwanda barasabwa kugira intego y’ubwizigame bagomba kugira mu gihe runaka, bityo bakajya bakoresha asigaye, kuko ibi bizatuma babasha kugena uko bakoresha amafaranga binjiza muri cya gihe, kandi bakajya baharanira kuzamura ubwizigame bwabo kuko badakwiye guhora hamwe.

Umuntu ngo ashobora kwizigamira ku giti cye cyangwa se bakishyira hamwe bakazigama nk’itsinda nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi yakomeje abitangaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiliza Jeanne yasabye buri muntu mu bitabiriye uyu muhango gutaha areba uko kwizigamira kwe guhagaze.

Yasabye abahembwa umushahara gucika ku ngeso yo kujya kuri banki bavuga ngo yampe yose, ahubwo bagatangira guteganya uko bakoresha amafaranga yabo mbere y’uko bayafata kuko bizabaha umurongo wo kuyakoresha neza no kwizigamira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo yasabye abaturage ba Nyamagabe gukoresha neza igihe kandi bakanazigama kuko aribyo bizatuma bagira intambwe batera bagana ku iterambere.

 

 

Share Button
Leave A Comment