Rwanda : Banki y’abaturage yagabanyije gutanga inguzanyo kubera gutanga inguzanyo nyinshi

Mu gihe abanyarwanda benshi binubira kudahabwa inguzanyo kandi baba bakoze ibisabwa biri mubikomeje kudindiza iterambere, zimwe muri Banki zitungwa agatoki zirimo Banki y’abaturage, banki y’abanyakenya KCB hamwe na Mwalimu Sacco.

Iki kibazo cyabajijwe Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa, avuga ko Banki y’abaturage ariyo yagabanyije gutanga inguzanyo bitewe n’amakosa yakozwe n’abayobozi b’iyi banki igatanga inguzanyo nyinshi zirenze amafaranga ibitse, kuburyo hafashwe ingamba zo kugabanya gutanga inguzanyo kugirango bitazatera ikibazo cyo kubura amafaranga yaha kubaza kubikuza ayo babikijemo.

Minisitiri Rwangombwa avuga ko iki kibazo gishobora kuzashira mu minsi iri mbere bitewe n’uburyo iyi banki izagenda yiyubaka ariko bitavuze ko ihagaritse inguzanyo burundu ahubwo izajya izitanga gahoro gahoro.

Si banki y’abaturage ihuye n’ikibazo cyo gutanga inguzanyo nyinshi kurenza amafaranga ifite kuko byigeze no kuba kuri banki y’ubucuruzi BCR mu myaka itatu ishize, ariko ikaba imaze kongera kwiyubaka.

Amabanki yo mu Rwanda akaba akurikiranwa na banki nkuru y’igihugu kugira ngo agirwe inama aho ashobora kugira ibibazo, aribyo byabaye kuri Banki y’abaturage ndetse bikaviramo abari abayobozi gusimburwa n’abandi kugira ngo bashobore guhangana n’iki kibazo.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko ikibazo cyo gutanga inguzanyo kiboneka muri banki y’abaturage ngo hari n’ayandi mabanki akomeje kudindiza ibikorwa by’abikorera mu gutanga inguzanyo nka banki y’abanyakenya hamwe na Malimu Sacco.

 

 

Share Button
Leave A Comment