Rwanda | Burera: Ukwezi k’umuryango gusize abarenga 2000 bafunguje konti muri SACCO

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu gihe cy’ukwezi kwahariwe umuryango abantu bagera kuri 2571 bafunguje konti muri SACCO z’imirenge yose igize ako karere kugira ngo bizigamire bazagere ku iterambere.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko abo bose bafunguje konti muri SACCO z’imirenge mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri nyuma yo kubishishikarizwa kugira ngo bateze imbere ubuzima bw’imiryango yabo.

Abanyarwanda bose bakanguriwa kugana ibigo by’imari nka SACCO babibitsa mo kugira ngo bake inguzanyo, bahange imishinga ibateza imbere. Umurenge SACCO ni ikigo cy’imari cyegereye abaturage kuko muri buri murenge iba ihari.

Abagore ndetse n’urubyiruko by’umwihariko bashishikarizwa kubitsa muri SACCO kuko batabyitabira ku buryo bushimishije.

Urubyiruko rusabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo rutangire hakiri kare kwimenyereza gukora. Ayo makoperative akaba ariyo abafasha kwaka inguzanyo muri za SACCO.

Bamwe mu bagore ngo ntibagira umuco wo kwizigamira aho bamwe muri bo babuzwa n’abagabo babo. Abagabo babuza abagore kwizigamira bibutswa ko iyo umugore n’umugabo bakoze biteza imbere urugo.

Ukwezi kwahariwe umuryango kwatangiriye mu karere ka Ruhango tariki ya 09/10/2012 gusorezwa mu karere ka Burera tariki ya 08/11/2012. Muri uko kwezi hakozwe iibikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuryango nyarwanda.

 

 

Share Button
Leave A Comment