Rwanda : ECOBANK YAHUYE N’ ABAKIRIYA BAYO B’ IMENA

ECOBANK ishami ryayo rya Huye, ryahuje abakiriya bayo b’imena babarizwa mu turere twa Huye, Nyaruguru na Nyanza ku wa gatanu,tariki 24/11/2012  aho bagejejweho zimwe muri gahunda nshya iyo Banki yageneye abakiriya  bayo. Muri uyu mubonano, abakiriya ba ECOBANK bakaba barashimye intambwe iyo baki imaze kugeraho ariko bagasaba ko bakomeza kunoza service batanga.

Zimwe muri serivisi zamuritswe na ECOBANK ubwo  abayobozi b’ iyo Bank bahuraga n’ abakiriya bayo, harimo inguzanyo ku mushahara, Konti zikoreshwa n’ ababarizwa mu mahanga, ATM cyangwa uburyo bwo kubikuza amafaranga ukoresheje ibyuma byabugenewe. Abakiriya ba ECOBANK barashima intambwe iyi banki imaze gutera , ariko bakayisaba kunoza service batanga.

Kagame Alfred umukiriya wa ECOBANK mu karere ka Huye , Kuri we ngo nk’uko bazanye ibyuma bifasha abakiriya kubikuza amafaranga, byaba byiza bazanye n’ibibafasha kubitsa kuko hakiri ikibazo ku bantu bakenera serivisi zitandukanye za banki amasaha atari aya akazi.

ERIC RUBEGA ushinzwe Domestic Bank muri ECOBANK yatangaje ko ibyo byuma bibitsa byateganyijwe , hakaba harimo gukorwa ibyerekeranye na tekeniki birimo kohereza inoti zikoreshwa mu Rwanda  ku nganda zikora ibyo byuma hanyuma ibyo byuma bigakorwa bitegurwa kuzakira amafaranga akoreshwa mu Rwanda. Yongeyeho kandi ko bikiri kwitonderwa kuko ari ibyuma bigoye bikanasaba ubushobozi bwinshi.

ECOBANK ni banki yashinzwe mu 1986, ubu ikorera mu bihugu bisaga 32 muri  Africa. ECOBANK ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva 2007, biteganyijwe ko amashami ya Ruhango  Rwamagana na Kicukiro, aziyongera ku yandi 17 akorera mu Gihugu. Mu karere ka Huye, ubuyobozi bwa ECOBANK bukaba buteganya kongera guichet ya 3 mu minsi vuba yiyongera kuri 2 bafite harimo ibarizwa muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

 

Share Button
Leave A Comment