Rwanda | Gatsibo: Abamotari barashishikarizwa kwizigamira

Abamotari barashishikarizwa kwizigamira

Amavuta y’umugabo si amuraye ku mubiri ahubwo ni ayo ahorana. Ibi ni bimwe mu byaganirijwe urubyiruko rukora umwuga wo gutwara moto rushishikarizwa kudapfusha ubusa ibyo rwakoreye ahubwo bakagira umuco wo kuzigama. Hari mu muhango wo gutangiza ishami rya sendika y’abamotari mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo.

Mu mpanuro bahawe na Rwabarinda Aloys uhagarariye sendika mu ntara y’Iburasirazuba yabasabye gukunda umurimo wabo kandi bagaharanira gutera intambwe bagera ku byo badafite. Banishimiye intambwe bamaze gutera  aho batangiye ari abanyonzi b’amagare ubu bakaba bageze ku gukoresha moto zabo.

Ikindi basabwe ni ukwirinda gusesagura ahakunze gukoreshwa imvugo ivuga ngo  amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri ahubwo ko ngo amavuta y’umugabo ari amuhoraho nkuko bitangazwa na Munyaburanga Joseph umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro ubakangurira kugira umuco wo kwizigama.

Ngoboka Jonas umuyobozi wa Sendika y’abamotari mu karere ka Gatsibo atangaza ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kwegera abanyamuryango no kubakangurira kuba abafatanyabikorwa beza ba Leta. Basabwe kwifatanya n’abandi mu bikorwa bya Leta birimo umuganda kubakira abatishoboye, kuremerana n’ibindi.

Uyu mwuga kandi ngo uzagira inyungu ku miryango y’abawukora abaturage muri rusange ndetse n’ubuyobozi kuko ngo bizagabanya umubare w’abadafite akazi.

Ikindi kibanzweho muri uyu muhango ni ubufatanye n’izindi nzego mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri iyi mirenge.Iri shami rya sendika Sytramorwa ryatangiranye abanyamuryango 44 bakaba banahawe umwenda w’akazi. Mu byo bemerewe n’abayobozi babo harimo ubuvugizi, kubahuza n’ibigo by’imari n’ibindi.

  

 

Share Button
Leave A Comment