Rwanda | Gatumba: Kuba SACCO y’umurenge itabasha gutanga inguzanyo nini ni kimwe mubituma abakiriya bifite batayigana

Umucungamutungo wa Umusingi sacco y’umurenge wa Gatumba bwana Murera Aimable avuga ko  kimwe mu bintu bituma abacuruzi bifite bo muri uwo murenge batagana Sacco y’umurenge ari ukuba koperative yabo igitanga inguzanyo nto kandi abenshi baba bakeneye amafaranga menshi.

Murera avuga ko hari abakiriya bagana sacco yabo bishakira amafaranga yo kujya gukoresha kuyandi makonti bafite mu mabanki atanga inguzanyo nini kugira ngo babone uko bazasabayo inguzanyo. Ibi ngo bituma amafaranga sacco ikoresha akomeza kuba makeya kuko ikorana cyane n’abaturage bo kurwego rwo hasi.

abaturage basobanuriwe ko kwizigamira 2

Mu gihe cy’imyaka 2 iyi sacco imaze ikora ikaba ifite abanyamuryango bagera ku 3750 batanze imisanzu isaga miliyo 10 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo abagera ku 1000 ntibakoresha ama konti yabo, kuko baheruka bafunguza ayo makonti.

Icyakora, Murera avuga ko nubwo igikorwa cy’ubukangurambaga mu baturage butaborohera kubera abakozi bake ndetse n’amikoro bisaba, ubu ngo Umusingi sacco yakira byibura abakiriya bashyashya 2 buri munsi kandi ngo bakoresha neza konti zabo.

Ikindi kigaragara ngo ni uko ibigo bikorera muri uwo murenge bikoresha abakozi benshi bitarabasha kugana iyo sacco ngo bihanyuze imishahara y’abakozi babyo, ahubwo ugasanga abenshi bahemberwa mutundi turere nka muhanga na rubavu.

Kuba Umusingi Sacco Gatumba idakoresha ikoranabuhanga mu kubika amakonti y’abakiriya nabyo bishobora kuba ari inzitizi ituma abantu benshi bagana andi mabanki kuko kuri ubu abantu bamaze kumenya ibyiza by’ikoranabuhanga mu gucunga amakonti yabo, nko kubaza amakuru ku makonti yabo batiriwe bajya kuri banki, gufatira amafaranga aho bashaka ndetse n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba bwana Ernest Niyonsaba, atangaza ko nubwo koperative yabo itaratera imbere kubijyanye n’amikoro, ubu ngo ifitiye runini umurenge n’abaturage bafite amikoro makeya, akaba ashishikariza n’abifite kuyigana.

Kuri ubu Umusingi Sacco ifite amafaranga hanze mu bakiriya angana na miliyoni 50, kandi ngo abakiriya bagerageza kwishyura neza nubwo hari n’abananirana bigasaba kwifashisha inzego zibanze mu kubishyuza nkuko umucungamutungo wayo abivuga. Ubu, iyo sacco yabashije kwiyubakira inyubako yo gukoreramo yabatwaye amafaranga asaga miliyoni 22.

 

 

Share Button
Leave A Comment