Rwanda | GISAGARA: IMISORO IGIYE KUJYA YISHYURWA INYUJIJWE KURI BANKI

IMISORO IGIYE KUJYA YISHYURWAMu rwego rwo gukangurira abaturage gukorana n’ibigo by’ishoramari no guca ingeso yo kunyereza amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta, abaturage barasabwa  ko serivisi zishyurwa bagiye kujya bazishyura ku Murenge SACCO bajyane inyemeza bwishyu ( bordereau)  aho basaba serivisi.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka gisagara  n’Imirenge, Ibigo by’Imirenge Sacco bikorera muri Gisagara, abakozi b’Ubwisungane mu kwivuza n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cyo kwakira imisoro n’amahoro (RRA) mu karere, Ingabo na Polisi.

N’ubwo iyi gahunda ngo yagakwiye kuba yaratangiranye n’uku kwezi kw’ugushyingo, ngo ntiyoroshye guhita imenyerwa n’abaturage bose kuko uretse nk’abishyura imisoro bazwi kuko bacuruza cyangwa bakora ibindi bikorwa bituma bashobora kubarurwa, mu bandi ngo haracyagaragara ikibazo cyo kwishyuza abatangaga umusoro w’udufaranga duke bitewe n’ibyo yashoye mu isoko ku munsi ryaremyeho.

Ibi byatumye umusoresha wo mu isoko (Percepteur) aba agumyeho kuko bigaragara ko hari abasoreshwa batanga amafaranga make ku buryo Bank itabaha inyemeza bwishyu (Bordereau).  Aha hakaba haratanzwe urugero rw’abasoreshwa amafaranga 200 frw gusa.

N’ubwo hagaragajwe impungenge zitandukanye ntibyabujije ko iyi gahunda yemezwa kuzatangira gukoreshwa buhoro buhoro kuko bizafasha kwinjiza amafaranga menshi mu isanduku ya Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Bwana KAREKEZI Léandre yagize ati “  Iyi gahunda yatekerejweho ku buryo tubona ko izatuma twinjiza amafaranga menshi kuko izatuma abaturage bamenyera gukorana na Banki, kutishyura mu ntoki kandi bizaca ubusambo bwa hato hato bw’abayakiraga ntibayageze kuri konti y’Akarere, ikindi kandi bizaca ruswa kuko amande yose azajya yishyurwa kuri Banki.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyari gihagarariwe n’abakozi babiri kikaba cyaremeye ubufatanye muri iyi gahunda aho kizatanga impapuro zikoreshwa mu kwandikaho ko umuntu yishyuye zizwi nka Bordereau ndetse bakazatanga n’utumashini tuzifashishwa mu kuzikorera.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment