Rwanda | GISAGARA: URUBYIRUKO RURASHISHIKARIZWA KWISHYIRAHAMWE NO KUGANA ZA SACCO

Bikunze kubaho ko urubyiruko rurangije amashuri mu byiciro bitandukanye ndetse n’urutiga, rwicara ruganya ko nta mirimo iriho, kandi ko rutanafite ubushobozi bwo kwikorera. Ibi rero binagaragara mu rubyiruko rw’akarere ka Gisagara, ariyo mpamvu ubuyobozi bubasaba kwitabira kujya mu makoperative ndetse bakagana za Sacco zikabaguriza bagakora imishinga.

GISAGARABamwe mu barangije amashuri y’imyuga muri aka karere bavuga ko basigaye basa n’aho ntacyo bize kuko aho bari mu giturage ntacyo bakora, kandi bakaba batabasha kwibonera igishoro ngo batangire bikorere ku giti cyabo.

Charles Kabandana w’imyaka 24, avuga ko amaze umwaka arangije mu ishuri ry’imyuga, aho yize ububaji, ariko akaba kugera ubu atarabona akazi uretse uturaka yagiye akora ngo tudafashije. Avuga ko yifuzaga kwikorera ariko akaba nta bushobozi afite ndetse akaba ngo nta n’ingwate afite ngo abe yakwaka inguzanyo kuri banki.

Ubuyobozi bwo ariko buvuga ko urubyiruko rudakwiye guhangayika, kuko bishoboka ko rwakwibumbira hamwe mu makoperative maze rukiga kucyo rwakora, bityo rukegera amashyirahamwe yo kubitsa no kuguriza Sacco, rukagurizwa rugashyira mu bikorwa imishinga yarwo.

ubwo bamwe mu bana bize imyuga bo mu mirenge itandukanye y’aka karere bahabwaga impamyabumenyi muri iki cyumweru dusoje,tariki 18/11/2012 nyuma y’uko bagaragaje ikibazo cy’amikoro, yabasabye kutakigira ikibazo. Bwana Jacques KABOGORA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza mukarere ka Gisagara,  Yabasabye ko bagenda bakishyira hamwe bakiga ku mishinga bashaka gukora maze bakegera Saccos bakareba ko zitabafasha.

Mu byo imirenge Sacco yashyiriweho harimo no gufasha abaturage kuzamuka, bivuga ko rero icyo basabwa ari ukuyegera bagahabwa ibisobanuro bihagije. Urubyiruko by’umwihariko rurasabwa kwitabira izi Sacco kuko rugifite imbaraga zo gukora, rugafashwa kubona inguzanyo rugakora rukiteza imbere.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment