Rwanda | Ngoma: Gukora urugendoshuri byatumye biyubakira umurenge SACCO w’icyitegererezo mu karere

Ngoma Gukora urugendoshuri byatumye biyubakira umurenge

Abakozi  n’abanyamuryango ba SACCO Kazo ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kazoo barishimira ko urugendoshuri bagiriye mu karere ka Kamonyi  rwabyaye inyungu.

Akarere ka kamonyi kabaye akambere mu gihugu mu kurangiza kubaka aho inyubako ibigo by’ imari by’imirenge”Umurenge SACCO” bizajya bikorera.

Umurenge SACCO wa Kazo wagize igitekerezo cyo kujya kureba ibanga bakoresheje maze bajyayo bityo bahakura  ingamba zatumye ubu umurenge SACCO wa Kazo wiyujurije inzu yo gukoreramo.

Umucungamari (Gerant) w’ umurenge SACCO Kazo, Habimana Josue,yatangarije itangazamakuru ko kuba barangije inyubako babikesha urugendo shuri kuko ubundi bari babuze uko babigenza babuze aho bahera.

Yagize ati ”Ubuyobozi bwacu bw’umurenge bumaze kubona ko abanyakamonyi babigezeho bafatanije n’ubuyobozi bw’ umurenge, byatumye  abayobozi bacu barushaho kutuba hafi. Hari amafaranga twatinyaga gukoresha ariko twasanze ariyo yabafashaga kubaka kandi bikagenda neza.niryo banga twakoresheje.”

Ubuyobozi bw’ umurenge wa kazoo nabwo bwemeza ko gukora urugendo shuri byabafashije mu gutuma biyubakira inzu ihiga izindi mu karere nkuko buhiga Josue umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge  wa Kazo abisobanura.

Iyi nyubako irangiye itwaye hafi miliyoni 26,harimo n’ ibikoresho,igizwe n’ ibyumba bitanu na sale y’ inama,ikaba isashe  amakaro hasi.

Abanyamuryango nabo batangarira iyo nyubako bakishimira uruhare rwabo muri iyo nyubako kuko buri munyamuryango yagiye atanga amafaranga ibihumbi 4 yo kubaka inyubako ya SACCO yabo.

Mu karere ka Ngoma baracyari mugikorwa cyo kubaka ibiro by’ imirenge SACCO hirya no hino mu mirenge, gusa hari imwe yarangiye yanatashywe nk’iy’ umurenge SACCO wa Rukumberi.

 

 

Share Button
Leave A Comment