Rwanda | Ngoma: Gukorana n’umurenge SACCO byatumye baca nyakatsi kumazu no ku buriri

Abanyamuryango b’umurenge SACCO Kazo barashima imikoranire yabo n’iki cyigo cy’imari kuba cyarabafashije kwiteza imbere bikura muri nyakatsi ku buririri no ku mazu.

Nkuko bisobanurwa na bamwe mu bakoranye n’iyi SACCO ngo  nyakatsi ku mazu no kuburiri  bayiciye bitagoranye cyane kuko babifashwagamo na SACCO binyuze mu bi mina.

Habyarimana Anastase ukomoka mu murenge wa Kazo avuga ko we ajya muri SACCO yari atuye ahantu habi mu kazu gato k’amabati 15 ndetse n’ igikoni n’ umusarani bya nyakatsi none ubu ngo yubatse byose n’amabati ,inzuye ifite amabati arenga 40.

Uyu mugabo kugirango abigereho yafashe inguzanyo muri SACCO aho yatangiriye ku nguzanyo y’ amafaranga ibihumbi 200 none ubu akaba ageze kunguzanyo ya miliyoni ebyiri ari naho yakuye ibikorwa byinshi amaze kwigezaho.

Mu byishimo byinshi mu maso ye yagize ati”Rwose ugeze iwanjye wabona umurenge SACCO waramfashije cyane. Kuva kunzu y’amabati 15 ukagera ku mabati 40 biranezeza kandi si ibyo gusa kuko ubu mfite n’ishyamba ry’inturusu rifite agaciro ka miliyoni 5.”

Uretse kuba SACCO zifasha abanyamuryango kubona inguzanyo zisanzwe ,ngo ni ibimina nabyo ngo byagurijwe amafaranga mu rwego rwo guca nyakatsi yo ku buriri.

Mukarugwiza Alivera ukomoka mu kagali ka Kinyonzo umudugudu wa Rugarama avuga ko uburyo SACCO zikora abona zikwiye  igikombe kuko intego zayo zigenda zigerwaho.

Yagize ati”Njye ni igikombe mbona twafashe kuko iyo ntekereje uburyo iwacu abadamu bose nabakanguriye gufunguza konti muri SACCO  nuko tukaca nyakatsi ku buriri no kumazu SACCO  ibidufashije iduha inguzanyo mu matsinda twarimo kuko nta gwate abenshi twari kubona ,numva nyishimye cyane.”

 

Perezida w’umurenge SACCO wa Kazo Nkurunziza Aimable ubwo baherutse kumurika inyubako y’ umurenge SACCO yasabye ababishinzwe ko inguzanyo bagezeho ya  miliyoni ebyiri batanga yakongerwa kuko abanyamuryango baba bifuza arenze  kandi ko bishyura neza.

Umurenge SACCO wa Kazo ufite abanyamuryango barenga ibihumbi bitatu n’ubwizigame bw’amafaranga arenga  miliyoni ijana n’eshanu.Umukozi wa banki y’igihugu BNR yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi maze inguzanyo ikaba yazamurwa ikava kuri miliyoni ebyiri.

Amafaranga y’ umurenge SACCO Kazo ari mu nguzanyo agera kuri miliyoni 50 kandi  ngo yishyurwa neza  akaba ari nayo mpamvu babona bakemererwa kuyarenza.

 

Share Button
Leave A Comment