Rwanda | Ngoma: Umusaza n’ umukecuru bahawe igihembo ko bakorana neza n’umurenge sacco

Umusaza n’ umukecuruKabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo,bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo ho mukarere kangoma.

 

Guhemba aba bantu bakoranye neza na Banki byabaye ubwo bari mu muhangao wo gutaha inyubako nshya ya SACCO Kazo kuri uyu wa 16/11/2012 yuzuye itwaye  miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Kabaniye na Barukinamo bose bahuriza ko guhembwa babikesha ko iyo babonaga amafaranga batayajyanaga mu nzoga ahubwo bahitaga bayajyana kuyabitsa none ubu ngo bamaze kwiteza imbere.

 

Nkuko bisobanurwa na perezida w’umurenge SACCO wa Kazo Nkurunziza Aimable,ngo uyu musaza n’ umukecuru babaye intangarugero mu gukorana neza n’ umurenge SACCCO Kazo kuva watangira mu mwaka wa 2009.

 

Bimwe mu bikorwa byaranze aba bahembwe ngo ni uburyo babitsaga neza muri uyu murenge ndetse bakanabikuza.

 

Perezida wa w’ Umurenge SACCO wa Kazo yagize ati”Uyu musaza n’uyu mukecuru mureba rwose bagaragaje gukorana neza na SACCO yacu babitsa neza kandi banabikuza neza,kubw’ibyo bahize abandi niyo mpamvu tubahembye.”

 

Uwaje ahagaragariye umuyobozi w’akarere ka Ngoma muri uyu muhango wo gutaha inyubako nshya ya SACCO,Muzungu Gerard, yasabye ko n’ urubyiruko rwakwitabira gukorana na SACCO maze narwo rukaba rwafata ibihembo.

 

Mu ijambo rye yagize ati”Nabonye mubahembwe nta rubyiruko rurimo,turashaka kubona n’urubyiruko rugaragara mu bahabwa ibihembo  kuko bakoranye neza na za bank cyangwa SACCO nibyo bizatuma twihuta mu iterambere.”

 

Muri uyu muhango kandi abaturage basabwe kugana za SACCO bakava ku myumvire ya kera yo kubika mu misego cyangwa mu ihembe, bityo abasigaye batarakorana na za SACCO biyongere.

 

Abahembwe bahawe matera ,naho ababashije kuba ku isonga mu gukangurira no gushyira mu bikorwa ibyasabwaga ngo  inyubako ya SACCO yuzure bahawe icyemezo cy’ishimwe (certificate).

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment