Rwanda | Ngororero: Abaturage batangiye kuyobako SACCO y’umurenge ari benshi

Nubwo abatuye mu gice kigize umujyi wa Ngororero batagaragazaga kwitabira gukorana na SACCO y’umurenge wabo ahubwo bakaguma mu mabanki nka banki y’abaturage na Unguka bank, ubu abaturage cyane cyane abafite amikoro makeya barasingiza MAGIRIRANE SACCO y’Umurenge wabo.

Alvera Mukamana, umutegarugori utuye mu murenge wa Ngororero akaba ari umukiriya w’iyo SACCO yadutangarije ko atari yarigeze akorana n’amabanki mubuzima bwe kuko yari azi ko abakorana nayo ari abafite ifaranga ritubutse, ariko ubu avuga ko iyo asaguye amafaranga guhera kuri 200 ayajyana kuri banki kandi agashyira akagwira.

 

Iyo ugeze aho MAGIRIRNE SACCO ikorera usanga hahora abakiriya buri munsi, bigaragaza ko abitabira gukorana n’amabanki biyongera kandi bakabikora kenshi kuko ngo banamenye ko gukoresha konti cyane bitanga amahirwe yo kubona inguzanyo.

Icyakora umwe mubakozi b’iyo SACCO avuga ko abayigana aria bantu bafite amafaranga makeya naho abafite manshi nk’abacuruzi bakikoranira n’andi mabanki aho baba bashaka kuzabona inguzanyo nini SACCO yabo idatanga. Gusa ngo hari n’abaza kuhaguza amafaranga bagira ngo babone uko bikoreshereza amakonti bafite muyandi mabanki, ibi bikadindiza ukwiyongera kw’imari.

Inzu nshya Magirirane Sacco irimo kubakwa

 

Kuri ubu, MAGIRIRANE SACCO ikaba irimo kubaka inzu yisanzuye yo gukorera mo kuko aho ikorera ari hato kandi hatujuje ibyangombwa by’amabanki. Iyi SACCO ifite abanyamuryango bagera kubihumbi bitatu na cumin a babiri (3012) ikaba imaze imyaka 2 ikora.

 

 

Share Button
Leave A Comment