Rwanda | Nyamagabe: Abaturage baratangaza ko hari icyo bagezeho babikesha kwizigamira.

Abaturage baratangaza ko

Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyamagabe bakorana n’umushinga CHF international Ejo heza baratangaza ko hari icyo bigejejeho nyuma yo guhurizwa hamwe mu matsinda bakanigishwa kwizigamira, ngo kuko ubu basigaye babasha kwibonera bimwe mu byo bageragaho basabye cyangwa se bavunitse.

Abaturage baratangaza ko2

Ubwo bitabiraga umunsi wahariwe kuzirikana kwizigamira wizihijwe ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa kane tariki 1/11/2012, aba baturage babinyujije mu ikinamico, imivugo n’indirimo batangaje ko kwizigamira hari icyo bimaze kubageza ho mu buzima bwabo.

Kuribo ngo kubona ubwisungane mu kwivuza ntibikiri ikibazo kinini kuko bizigamiye binyuze mu matsinda, abandi bakaba barafashe inguzanyo bakikorera, abandi bakikenura mu nzego zitandukanye.

“Ngewe ntarajya mu matsinda nari umukecuru w’icyaro, nari meze nabi nenda kurwara amavunja kubera nararaga ku musambi imbere y’iziko. Ariko maze kujya mu matsinda nagerageje kwizigamira mu murenge sacco no mu matsinda, ubu naguze matera mbikesha kwizigamira .”

“Byarahindutse rwose. Twajyaga tubona mutuweli bitugoye ariko ubu twese turayifite ntabwo abayobozi bazongera kuvunika baza kubitwigisha, umwaka utangira twarayitanze”.

Waringa Kibe, wari uhagarariye CHF international Ejo heza muri uyu muhango, yashimiye leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho icyumweru cyose cyahariwe kwigisha abantu kuzigama, anashimira abafatanyabikorwa bayo mu rugamba rwo gushishikariza abantu kuzigama cyane cyane koperative umurenge sacco.

Yasabye abantu bose kwizigamira abatabishobora ku giti cyabo bakishyira mu matsinda ngo kuko batazarindira ko bakira ngo babone kuzigama.

Yagize ati: “Ntimukavuge ngo ntacyo dufite tuzigama kuko mutazarindira kuba abakire ngo muzigame”.

Madamu Waringa yasabye ibigo by’imari kuba hafi y’abaturage bashaka uko babafasha kwizigamira ndetse no kubateza imbere muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo Izabiriza Jeanne, yasabye ibigo by’imari n’inzego zitandukanye kuba hafi y’abaturage bibumbiye mu matsinda bagamije kwizigamira no kwiteza imbere ngo kuko bagikeneye inama n’ibitekerezo bitandukanye, kugira ngo babashe kurenga aho bageze.

Umushinga CHF international ukorana n’amatsinda y’abaturage ubatoza kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari ngo batere imbere, guteza imbere ubuhinzi, imirire myiza no kurwanya ubujiji.

 

 

Share Button
Leave A Comment