Rwanda | Nyamagabe: Abaturage basaga ibihumbi 54 bakorana n’umurenge sacco.

Rwanda : Ibiro by’akarere ka nyamagabe

Ibiro by’akarere ka nyamagabe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko kuva koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge sacco” zatangira gukora, abaturage barenga ibihumbi 54 bakorana n’izi koperative uko ari 17 ziri mu karere ka Nyamagabe.

Muri aba banyamuryango ba koperative umurenge sacco, abagabo nibo benshi kuko basaga gato ibihumbi 29, abagore bakaba bangana n’ibihumbi 21, naho amatsinda, amashyirahamwe n’ibimina byizigamira mu murenge sacco bikaba birenga gato ibihumbi 4.

Nk’uko amakuru dukesha umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert abyerekana, kuva koperative umurenge sacco zatangira gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, sacco zigera kuri 17 zimaze kugira ubwizigame bw’abaturage bungana na miliyoni hafi 896, abagabo na none bakaba barizigamye kurusha abagore kuko bafitemo miliyoni 353 z’amafaranga y’u Rwanda, naho abagore bakagiramo miliyoni 231.

Mu baturage b’akarere ka Nyamagabe bakabakaba ibihumbi 325, ikigereranyo cya 66.8% nibo bakorana n’ibigo by’imari bitandukanye yaba banki z’ubucuruzi na sacco, abagera kuri 33,2% bakaba bataratangira kwizigamira.

Umuyobozi w’akarere atangaza ko uko abaturage bagira umuco wo kwizigamira ariko imibereho y’ingo zabo igenda izamuka, ndetse n’ubukungu bw’akarere bukazamuka.

Akomeza ashimira umushinga wa USAID witwa CHF international ejo heza kuko ugira uruhare mu gushishikariza abaturage no kubafasha kwizigamira binyuze mu matsinda baba babumbiwemo, no mu bindi bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’abaturage.

Ku rwego rw’igihugu abaturage 68% nibo bayobotse inzira yo kwizigamira, inzego zitandukanye zikaba zisabwa kwegera abo basigaye kugira ngo babigishe nabo bayoboke inzira yo kwizigamira.

Mu karere ka Nyamagabe hakorera koperative umurenge sacco zigera kuri 17 nk’uko imirenge ikagize ingana, 14 muri zo zikaba zaramaze kubona ibyangombwa bya burundu byo gukora, eshatu zisigaye zikaba zigikorera ku byangombwa by’agateganyo.

 

Share Button
Leave A Comment