Rwanda | Rubavu: urubyiruko rurahamagarirwa kwitoza kuzigama

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzigama uba taliki ya 31/10/2012, urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwahamagariwe gutora umuco wo kuzigama bakiri bato kugira ngo bazakure bazi kwizigamira n’imikoreshereze y’amafaranga.

Umuco wo kwizigamira k’urubyiruko rukiga mu mashuri abanza ntibyari bisanzwe, ariko kubera ko byagaragaye ko ibyo umwana atojwe akiri muto abikurana, urubyiruko rwiga mu mashuri mato ruhamagarirwa kwitoza kuzigama kugira ngo bazageze igihe cy’ubukuru bamaze kugira ibyo bigezeho.

Umwaka wa 2012 insanganyamatsiko yo kwizigamira ikaba igira iti “ twizigamire ejo hazaza twiheshe agaciro”, mu karere ka Rubavu ikaba yarateguwe  n’ihuriro rya CLECAM wisigara ku bufatanye n’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda AMIR  ndetse n’urunana rw’amabanki y’abaturage yo mu budage SBFIC.

Nkuko bitangazwa n’ umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva buntu ezechiel, ngo urubyiriko rugomba gutozwa umuco wo gukora no kuzigama rukiri ruto kugira ngo bazashobore kubikurana.

Kuzigama k’urubyiruko bikaba bica n’umuco wo gusesagura kuko uwabikoze akurana ibitekerezo byo gushora imari ndetse no gukora bigatuma atandukana n’ubucyene akiri muto.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzigama watangijwe taliki ya 31 Ukwakira 1924, kubera isesagurwa ry’amafaranga ryagiye ribaho byabaye ngombwa ko abantu batozwa kuzigama no gukoresha amafaranga bakiri bato, ibi bikaba bikoreshwa mu bihugu byateye imbere.

Bamwe mubahanga bavuga ko gutoza umwana kuzigama bitoroshye kubera ko amafaranga abonye ashaka kuyakoresha ako kanya ariko ngo nibyiza gutoza urubyiruko kuzigamira ejo hazaza kuko uko akora ahura n’ibibazo bitandukanye kandi bicyenera amafaranga.

Mu karere ka Rubavu ngo abarenga 60% ni urubyiruko naho abarenga 30% ni abana bato batojwe kuzigama bakura bamaze kugera ku ntego ishimishije cyane ko kuzigama bidasaba ubushobozi buhambaye kandi amafaranga azigamwe ashobora kubyara ayandi. Gusa urubyiruko rukaba ruhamagarirwa no kuzigamira mu bikorwa bijyanye no kwiharika kuko nabyo ari ukongera umutungo.

 

 

Share Button
Leave A Comment