RWANDA | RUSIZI: BARASABWA KWIRINDA INGESO YO KWIBIKIRA AMAFARANGA MURI ZA MUTAMENWA ZABO

RUSIZI BARASABWA KWIRINDAIbyo ni ibyasabwe n’umuyobozi wa banki nkuru y’URwanda ishami rya Rusizi Mirindi Johnson, ubwo habaga inama yahuje abayobozi batandukanye n’abacuruzi bo mu karere ka Rusizi mumpera z’ikicyumweru cyashize, tariki 16/11/2012 aho ngo bimaze kumenyekana ko abacuruzi bo muri ako karere bivanga munshingano zitabareba kandi zishobora kubazanira ingaruka zitari nziza

Zimwe muri izo ngeso harimo kuba batabitsa amafaranga yose muri za banki ahubwo bakayibikira ubwabo muri za mudasobwa zabo biguriye ziri mumaduka yabo, ikindi kandi abo bacuruzi ngo bihaye umurimo wo kuvunja amafaranga batabifitiye uburenganzira zimwe mumpungenge zigaragara ngo ni ukuba ayo mafaranga yafatwa n’inkongi y’umuriro cg kuba baterwa n’abambuzi n’izindi ngaruka zitandukanye.

Yabasabye kutavanga imirimo yabo ngo bagere aho bakora imirimo itabareba yavuze ko abakeneye kubangikanya imirimo batabibujijwe ariko abasaba kubisabira uburenganzira bakirinda kubikora bihisha

Ibyo byose ngo bigira ingaruka zikomeye kumutungo w’igihugu n’abagituye muri rusange harimo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’urwanda kuko banki nkuru y’URwanda itabasha kumenya amafaranga yinjiye kubera abacuruza ayo mafaranga muburyo bwa forode. Ubusanzwe kamembe hakorerwa imirimo y’ubucuruzi bukomeye bwambukiranya imipaka ariko amafaranga yabo akaba ataboneka mu mabanki .

 

Share Button
Leave A Comment