Rwanda | RUSIZI: Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira ibigo by’imari

RUSIZI: Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira

RUSIZI: Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira

 

 

 

Mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi kuwa 14/11/2012, habereye ibiganiro nyungurana bitekerezo byahaju Umuhuzab’ikorwa wa Joint youth program ariwe Mukandori Colette n’abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse. Ikiganiro cyari kigamijwe kungurana ibitekerezo mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwitabira gukorana n’ibigo by’imari biciriritse bashishikarizwa gufungura amakonti kugirango mubihe bizaza urubyiruko ruzabe rwariteganyirije ejo habo heza

Kugirango ibyo bizashoboke abayobozi batandukanye batanze ibitekerezo ari nako byaganirwagaho bose baza guhuriza kuri kimwe cyo gukangurira urubyiruko gukora imishinga ibyara inyungu kugirango izabashe gusabirwa inguzanyo hagamijwe guteza urubyiruko imbere, Mukandori Colette Umuhuzabikorwa w’umushinga joint youth program muri ICT tangarije inzego zitandukanye zari ziri aho ko mugihe urubyuruko rudafite icyo rukora ari ntaho igihugu kiba kiri kugana bityo akaba yabashishikarije gushiraho abakangurambaga bazahamagarira abandi kwitabira ibigo by’imari biciriritse

Sibomana Jean de Dieux, umuyobozi uhagarariye ikigo cy’urubyiruko cya Rusizi nawe yakanguriye abayobozi kwegera urubyuruko kugirango ibyobigo bibashe gutera imbere ariko n’urubyiruko rudasiga ye inyuma nkuko bihagaze kugeza ubu yanasabye ibyo bigo kwigisha urubyiruko ibyiza byo kwizigamira dore ko arinabo babizi kuruta uko urubyiruko rubizi ariko yababwiye ko kwigisha ari uguhozaho

Ibi biganiro byateguwe n’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Rusizi kubufatanye na minisiteri y’urubyiruko na IST kunkunga ya UNDP

 

 

Share Button
Leave A Comment