Rwanda | Rutsiro : abaturage basobanuriwe ko kwizigamira atari iby’abifite gusa

abaturage basobanuriwe ko kwizigamira

Abaturage bo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bibumbiye mu matsinda akorana n’umushinga EJO HEZA bavuga ko bamaze kubona inyungu zo kwizigamira bahereye kuri bicye, bakaba bahamagarira bagenzi babo kwitabira ibigo by’imari iciriritse n’amabanki kugira ngo na bo bizigamire bityo barusheho kwiteza imbere.

abaturage basobanuriwe ko kwizigamira 2

Mu birori byo kwizihiza icyumweru cyahariwe kuzigama byabereye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ku itariki ya 30/11/2012 biteguwe n’umushinga EJO HEZA, bamwe mu baturage bakorana n’uwo mushinga batanze ubuhamya bw’icyizere bafite cy’ejo hazaza babikesheje kwizigamira binyuze mu matsinda.

Nsanzabakuze Froduard ni umwe muri bo akaba ari mu itsinda “Urumuri” . Avuga ko mbere atari azi ibijyanye no kwizigamira, ariko aho amaze kubisobanukirwa akaba ngo hari inyungu nyinshi abona abikesheje kubitsa mu murenge sacco.

Ati : “icya mbere ni uko ubu tumaze kujijuka, tumaze kumenya kujya muri sacco, tukabitsa tukanagurizanya. Kuba mbitsa muri sacco bimfasha kwiteza imbere kandi nkabona n’amafaranga yo gutangira umunyeshuri”.

Nsanzabakuze agaragaza impungenge aterwa n’uko hari abo usanga ibyo kwizigamira ndetse no kwibumbira hamwe mu matsinda kugira ngo babashe kugurizanya batabikozwa kubera imyemerere yabo, abandi bakavuga ko ari abakene ku buryo ibyo kwizigamira bitabareba.

Umukozi w’umushinga EJO HEZA , bwana Jyambere Laurien  ukurikirana uko gahunda z’umushinga zishyirwa mu bikorwa avuga ko buri wese ashobora kwizigamira ahereye kuri bicye, akisungana na bagenzi be mu mashyirahamwe n’amakoperative ndetse bakagana n’ibigo by’imari iciriritse.

Yagize ati : “ Ntabwo bisaba kuba uri umukungu, cyangwa umukire, cyangwa kuba wararenzwe n’amafaranga, ahubwo kwizigama ni ukugira intego, ukareka gukoresha amafaranga make wagombaga gukoresha none, ukayateganyiriza ejo hazaza, uyegeranya n’ay’abandi kugira ngo abanze agwire, ugamije umushinga uzabyara andi”.

Umushinga EJO HEZA wibanda ku bikorwa bine by’ingenzi ari byo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura ibikorwa by’ubuzima, kongera imirire mu bice by’icyaro no gukorana n’ibigo by’’imari n’amabanki mu rwego rwo gufasha abaturage kubona inguzanyo.

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango CHF International uterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Ukorera mu turere twa Ngororero, Rutsiro, na Karongi two mu ntara y’uburengerazuba, n’uturere twa Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Huye two mu ntara y’amajyepfo.

Abakozi bawo barazenguruka muri utwo turere bagamije gukangurira abaturage kugira umuco wo kwizigamira,  ibi kandi bikaba bikorwa muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kuzigama cyatangiye ku itariki ya 29/10/2012 kikazarangira ku itariki ya 03/11/2012.

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bakorana n’uwo mushinga ni 1083 bakaba bibumbiye mu matsinda 50 . Bamaze amezi atatu batangiye igikorwa cyo kwizigama bakaba bamaze gukusanya miriyoni imwe n’ibihumbi 610. Bavuga ko bakiri ku ntango ku buryo bizeye ko mu minsi iri imbere bazaba bahagaze neza kurushaho.

 

 

Share Button
Leave A Comment