Rwanda : Umwarimu Sacco n’umurenge Sacco zizakorana mu rwego rwo kugabanyiriza abarimu ingendo

Ibigo by’imari “Umwarimu Sacco n’Umurenge Sacco” birateganya gukorana mu rwego rwo kugabanyiriza abarimu ingendo bakora bajya gushaka serivisi za banki. Iyi ni imwe muri gahunda leta y’u Rwanda iteganyiriza abarimu mu rwego rwo kuzamura imibereho ya bo nk’uko bivugwa na minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta.

Ubusanzwe abarimu babitsa bakanizigama muri koperative ya bo, Umwarimu Sacco. Iyi koperative ntiragira amashami mu turere twose, ku buryo hari aho abarimu bakora ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’Umwarimu Sacco bikanabaviramo kwica akazi.

Ibyo ngo bijyana n’uko hari aho bashyiraho umubare ntarengwa w’amafaranga mwarimu yasaba nk’inguzanyo nk’uko Nshizirungu Theoneste wigisha mu ishuri rya Nyagasambu mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza abivuga.

Ku munsi mpuzamahanga w’umwarimu wabaye tariki 05/10/2012, minisitiri w’uburezi yavuze ko hari gahunda zitandukanye leta y’u Rwanda iri gushyiriraho mwarimu kugira ngo imibereho ye irusheho kuba myiza. Muri izo gahunda yavuzemo iy’uko Umwarimu Sacco n’Umurenge Sacco bishobora gukorana kugira ngo abarimu barusheho guhabwa serivisi nziza zibegereye, kandi, bigabanye ibibazo by’ingendo, bityo barusheho kugira umusaruro mwiza.

Minisitiri w’uburezi yanavuze ko muri uyu mwaka wa 2012, biteganyijwe ko Umwarimu Sacco izaba ifite amashami mu turere twose.

Bamwe mu barimu bigisha mu karere ka Kayonza bavuga ko ibyo nibishyirwa mu bikorwa bizafasha abarimu cyane kuko bazaba bafunguriwe amarembo ahantu hatandukanye basaba inguzanyo zo kwiteza imbere.

Leta y’u Rwanda yongeye amafaranga y’inkunga igenera Umwarimu Sacco kugira ngo yorohereze abarimu kubona inguzanyo. Iyo nkunga ngo yavuye ku mafaranga y’u Rwanda angana na miriyari imwe n’igice, bikaba biteganyijwe ko izagera kuri miriyari nibura eshanu uyu mwaka nk’uko minisitiri w’uburezi abivuga.

 

Share Button
Leave A Comment