Ngororero: Abatuye mu midugudu Babura uko baka inguzanyo za banki kubera kutagira ibyangombwa by’ubutaka

Abaturage, amashyirahamwe n’amakoperative atuye ahateganyijwe imidugudu mu karere ka Ngororero bavuga ko bafite ikibazo cy’uko batabasha kwaka inguzanyo mu mabanki bitewe n’uko kugeza ubu batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka n’imitungo iyariho.

Nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero twabashije kugera mo, y’abatuye mu masite yatoranyijwe gukorwamo imidugudu ntibari bemerewe guhabwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka nk’uko byategetswe na MINALOC.

Ngororero Abatuye mu

Umudugudu wa Kidundu ni umwe muhari ibyo bibazo

Ibyo bikaba byaratumye abafite amazu n’ubundi butaka batabasha kubitangaho ingwate kuko ubu ngo amabanki atacyemera ibyangombwa by’agateganyo by’ubutaka cyangwa ibyakoreshwaga mbere y’ibarura ry’ubutaka nk’uko amabanki yabitegetswe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Josephine musanabera, umunyamuryango ww koperative y’abagore ikora ububoshyi bw’ibintu bitandukanye avuga ko koperative yabo imaze igihe kinini isaba inguzanyo ariko ntiyihabwe kandi bagomba kongera ibikorwa, bityo bikaba bibadindiza.

Ibyo kudindira abo baturage banabihuriyeho n’abayobozi b’amashami y’amabanki akorera mu mujyi wa Ngororero, kuko bemeza ko bigabanya umubare w’abaka inguzanyo, kandi banki idatanga inguzanyo ikaba itunguka. Gusa bavuga ko hari abaturage bemereye inguzanyo bagifite ibyangombwa by’agateganyo by’ubutaka ariko bamara kubona ibya burundu ntibabizane bityo bakaba bashobora kubikoresha baka inguzanyo muyandi mabanki, ibyo bikaba aribyo RDB yanze ko bitera ibibazo.

Gusa umukozi w’umurenge wa Ngororero ushinzwe amakoperative avuga ko MINALOC iherutse kuvugurura amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ubutaka bwo mu midugudu, aho yemeje ko banyiri ubutaka bahabwa ibyangombwa ubu bikaba bigiye gukorwa. Gusa ngo hari n’abandi baturage batajya gufata ibyangombwa byabo kandi byarabonetse maze nabo bakavuga ko ntabyo bahawe.

 

 

Share Button
Leave A Comment