Rwanda : Abarimu bigisha mu mashuri ya leta bagiye guhabwa inguzanyo zunguka make

Abarimu bigisha mu mashuri ya leta bagiye guhabwa inguzanyo zunguka make

Ngo abarimu bagiye kugerwaho n’inguzanyo zihendutse

Umuyobozi w’ikigo cy’imari Umwalimu SACCO yatubwiye ko kuva mu mwaka utaha wa 2013 abarimu bigisha mu mashuri ya leta bagiye kujya bahabwa inguzanyo zunguka amafaranga 11% ku mwaka, mu gihe abatigishiriza leta bazakomeza kujya bakwa inyungu ya 14%.

Bwana Museruka Joseph uyobora Umwalimu SACCO aravuga ko ngo ibyo bigamije kureshya abarimu bigisha mu mashuri ya leta ngo bayagumemo dore ko ngo abarimu bakunze kwigira mu mashuri yigenga, aho umushahara uba utubutse kuruta uwo bahabwa na leta y’u Rwanda.

Bwana Museruka ati “Turibwira ko abarimu nibumva ko bazahabwa inyungu bishyura make bazagira ubushake buke bwo kuva mu mashuri ya leta ngo bajye mu yigenga, aho mu by’ukuri basanzwe bahembwa umushahara utubutse kuruta uwo bahabwa na leta, ndetse hamwe na hamwe bakanahabwa agahimbazamusyi karuta ako bashobora kubona muri leta.

Abarimu bigisha mu mashuri ya leta bagiye guhabwa inguzanyo zunguka make2
Museruka Joseph uyobora koperative Umwalimu SACCO

Umuyobozi wa koperative Umwalimu SACCO aravuga ko ibi bazabishobozwa no kuba iyo koperative yarabonye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 5 leta y’u Rwanda yayigeneye ngo amafaranga abe menshi mu isanduku yayo, nayo ijye ibona uko itanga ku inguzanyo barimu benshi batajyaga bagerwaho kuko ngo basabaga inguzanyo ari benshi gusumba ubushobozi Umwalimu SACCO yari ifite mu minsi ishize.

Aya mafaranga y’inyongera ariko ngo barashaka ko azagirira akamaro cyane abarimu bayakoresha mu mishinga ibyara inyungu ndetse no mu bwubatsi bw’amacumbi aciriritse ku barimu. Ngo abarimu bakorera leta bazahabwa inguzanyo zunguka make, hagamijwe ko batakomeza kwerekeza mu mashuri yigenga, ndetse ngo n’abigishaga mu mashuri yigenga bakaba bashobora kuzareshywa n’izo nguzanyo za make bakagana mu mashuri ya leta.

Leta y’u Rwanda iherutse kwemerera iyo koperative y’abarimu amafaranga y’u Rwanda miliyari 4 na miliyoni 170 aziyongera kuyo isanganywe ngo ijye ikoramo igurize abarimu. Umwalimu SACCO ni ikigo gikora nka banki cyashinzwe mu mwaka wa 2006 gishingiwe gufasha abarimu kujya babona inguzanyo bishyura make kuko bakomeje gufatwa nk’abakozi bahembwa umushahara muto mu Rwanda.

Iyo banki kandi ikora nka koperative ifite abanyamuryango ibihumbi 60 bigisha mu mashuri ya leta n’ayigenga mu Rwanda. Abarimu ibihumbi 39 nibo bayihemberwamo, ni nabo babasha kuyihabwamo inguzanyo.

Bwana Joseph Museruka uyobora Umwalimu SACCO yavuze ko kuva iyo banki yashingwa yabashije gutanga inguzanyo zingana na miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda ku barimu ibihumbi 35. Abarimu bayagurijwe ngo barishyura neza, bakagarura inguzanyo bahawe n’inyungu zayo.

Umuyobozi w’Umwalimu SACCO avuga ko nyuma y’igihombo cya miliyoni 454 z’amafaranga y’u Rwanda iyo koperative yagize mu mwaka wa 2009, ngo ubu iri gukora yunguka kuko mu mwaka ushize wa 2011 yungutse amafaranga y’u Rwanda miliyoni 700, muri 2010 ikaba yari yungutse miliyoni 64. Uyu mwaka ngo biteganyijwe ko Umwalimu SACCO yakunguka miliyari y’Amanyarwanda.

Aya mafaranga yose ngo niyiyongera ku nkunga ya leta ya miliyari hafi 5 bizatuma abarimu muri rusange, abigishiriza leta by’umwihariko bagerwaho n’inguzanyo zibahendukiye kuva mu mmwaka utaha.


 

 

Share Button
Leave A Comment