Rwanda : Gicumbi – abanyamabanga nshingwabikorwa barasabwa kumenya imikorere y’Imirenge Sacco

Abanyamabanga nshingwabikorwa bari munama

Abanyamabanga nshingwabikorwa bari munama

Mu gihe Imirenge Sacco sako yo mu karere ka Gicumbi imaze iminsi abakozi bayo banyereza amafaranga y’abaturage ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge kugenzura imikorere y’Imirenge Sacco.

Mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 31/12/2012 yagarutse ku micungire mibi y’amafaranga y’abaturage babitsa mu mabanki y’imirenge Sacco.

Aha umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yagarutse kubakozi b’Imirenge Saacco bagiye batwara amafaranga y’abaturage maze bagacika bakajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bityo bakaba basaba abanyamabanga nshingwabikorwa kumenya no kwinjira mu mikorere y’Imirenge Sacco.

Yagarutse ko usanga kwiba aya mafaranga bituruka ku kugambana hagati y’umucungamari (gerant), n’umucungamutungo(comptable) ndetse n’umubitsi (caisiere) kuko umwe adashobora gufungura aho amafaranga abitse ari wenyine.

Ibyo bigaragara ko bombi baba babiziranyeho hagati yabo cyangwa hakaba uburangare kuri bamwe aho usanga imfunguzo z’ahabikwa amafaranga (cofre fort) zibikwa n’umucungamari gusa.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo bagaragaza ko badafite ububasha bwo kwinjira neza mu mikorere y’iyo mirenge Sacco kuko usanga isa nkaho yigenga mu mategeko yayo ndetse n’itsinda ryashyizweho ryo kugenzura imikorere yayo usanga ridakora neza kuko byagaragaye ko abenshi baba baziranye cyangwa bafitanye isano bityo bigatuma badakora akazi bashinzwe neza.

Bamwe mubanyamabanga nshingwabikorwa bagaragaje ko igihe bazaba bafite uburenganzira bwo kwinjira mu mikorere y’imirenge Sacco bazabasha kugenzura byimazeyo uko bakora kugirango batware ayo mafaranga.

Ibi bibazo byo kwiba amafaranga byagaragaye mu murnege wa Rushaki aho umucungamutungo (comptable yatwaye miliyoni 1n’ibihumbi 50, Muri Saaco yo mu murenge wa Mukarange naho batwaye amafaranga yaho.

Kamu Frank umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki atangaza ko hari ibyo bashobora guhindura haramutse habaye impinduka ku bantu bagize njyanama y’iyo mirenge Sacco, ndetse hakabaho igenzura ryimbitse rikorwa n’uwabyijyiye(audit interne).

Kuri iki kibazo hafashwe imyanzuro y’uko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagomba kwinjira mu mikorere y’imirenge Sacco ndetse bakagenzura n’ibyo bakora, hakabaho no gutanga amakuru aho bazajya baba bumvise aho badakora neza.

 

Share Button
Leave A Comment