Rwanda | GISAGARA: BARASABWA KUGANA SACCO NGO BARUSHEHO KWITEZA IMBERE

Abatuye mu karere ka Gisagara by’umwihariko mu murenge wa Kigembe, barasabwa kugana  Koperative UMURENGE SACCO ,kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kugira umutekano w’amafaranga yabo. Ibi bakaba babikanguriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara KAREKEZI Leandre, mu gikorwa cyo gutaha inyubako  ya koperative umurenge sacco mu Murenge wa Kigembe, yubatswe ku bufatanye n’ubumwe bw’abanyamuryango bayo.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre Karekezi

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre Karekezi

Inyubako ya koperative Umurenge Sacco mu murenge wa Kigembe yubatswe n’abanyamuryango ubwabo, yatanzweho amafaranga angana na miliyoni zigera kuri 15 harimo n’ibikoresho. Niyo cooperative umurenge Sacco ibaye iya mbere mu karere ka Gisagara, igeze ku gikorwa cyo kwiyubakira inyubako yayo bwite idakodesha.

Kuba barageze kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa, si uko ari uko abanyamuryango bafite amafaranga menshi. Ahubwo ni ubumwe n’ubufatanye by’abanyamuryango bayo. Bamwe mu banyamuryango babashije kwiteza imbere, bakangurira abagitinya kwaka inguzanyo kugana Umurenge Sacco, inguzanyo bahawe bakayikoresha umushinga wabigenewe. Bizumuremyi DEO na MUKESHIMANA Marie Louise, mu nguzanyo batse biteguye kubera abandi irebero ryo kwiteza imbere,binyuze mu MURENGE SACCO kugira ngo amafaranga abitswe arenga miliyoni 50 akoreshwe mu iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Kigembe n’igihugu.

Bwana Deo yagize ati “ Iyo inguzanyo ikoreshejwe icyo yakiwe, umuntu abasha kwiteza imbere. Ubu nateye urutoki rwa kijyambere ngeze aho ntanga imibyare ndetse nkabasha no kugira abo mpa akazi bakankorera mu rutoki rwanjye”.

Kugira ngo inguzanyo wahawe igire akamaro, ni uko uba wize umushinga neza kandi ukaba inyangamugayo mu kwishyura.Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Karekezi Leandre wari muri uyu muhango, yasabye abatuye mu karere ka Gisagara gukorana n’amabanki bishyize hamwe, kuko ariyo nzira yo kugera ku iterambere.Yabasabye kandi kureka ingeso yo kubika amafaranga munsi y’urutara bakabitsa muri banki, kugira ngo bizere umutekano w’amafaranga. Yemeza kandi ko umurenge Sacco, ari imwe muri koperative zifasha karere gutera imbere.

Umuyobozi w’akarere yizeje abakozi ba cooperative umurenge Sacco ya Kigembe, ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi bafite kizakemuka mu gihe cya vuba kimwe n’ahandi hose hataragera umuriro mu karere ka Gisagara. Uyu muhango wasojwe n’ubusabane, wari witabiriwe n’abahagarariye abafatanyabikorwa b’iyi koperative barimo Banki y’ubucuruzi ,BCR,Ecobank, Banki y’abaturage, banki nkuru y’igihugu n’intumwa zo mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment