Rwanda : Hakenewe uburinzi bw’amafranga mu mazu y’ibigo by’imari na za Sacco.

Hakenewe uburinzi bw’amafrangaNyuma y’aho bigaragariye ko umutekano w’amafranga abikwa mu bigo by’imari na za Sacco,udahagije mu karere ka Rulindo,hifujwe ko hakongerwa imbaraga zidasanzwe mu kubungabunga umutekano w’ayo mafranga.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubw’inzego z’umutekano, busanga hagombye kubaho ubufatanye mu gucungira umutekano ibyo bigo, kugira ngo hatabaho ibibazo by’ubujura butewe no kuba nta burinzi buhagije bukorwa.

Ikindi ngo kigaragara mu mikorere y’ibi bigo ni abakozi bakora amasaha ya nyuma y’akazi.

Ngo mu rwego rwo gukumira ibibazo by’ubujura ,abakozi bakora muri ibi bigo ,bakaba bagomba kujya bakora amasaha yagenwe ibindi bikazajya bikomeza bukeye .

Hamwe mu mirenge igaragaramo ibigo bya za Sacco bikunze kurenza amasaha y’akazi,ni murenge wa Murambi.

Muri uyu murenge ngo iyo ari igihe cy’impera z’ukwezi kubera guhemba abakozi bakora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, usanga bakora bakageza mu masaha ya nijoro nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’uyu murenge,Birimabagabo Edouard.

Yagize ati”Hakenewe uburinzi mu bigo birimo amafranga cyane cyane mu murenge wa Murambi,aho usanga ,iyo ari igihe cy’umwisho w’ukwezi ibi bigo bikora amasha y’ikirenga kugeza nka saa yine z’ijoro.Ibyo nkabona byatuma habaho ibibazo by’ubujura muri ibi bigo.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,avuga ko hakenewe nibura uburinzi bwa Polisi kugira ngo habeho ikizere cy’ umutekano w’amafranga yo muri ibi bigo by’imari na za sacco.

Yagize ati”Ibigo birimo amafranga ya Leta bikeneye kurindwa by’umwihariko.Hakenewe nibura uburinzi bwa Polisi kuko byagaragaye ko nta burinzi bukomeye bukorerwa ariya mafranga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amafranga ya Leta aba agomba gucungwa neza ngo kuko uwayibwa kubera uburangare yayishyura nta kabuza.

Yavuze kandi ko ari byiza gukorera ku masaha,cyane cyane mu bijyanye n’amafranga ,ngo kuko akenshi usanga ibibazo by’ubujura bishobora kuba byaterwa no gukora amasaha y’ikirenga ku bakozi bakora muri ibi bigo.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment