Rwanda | Huye: Abaturage b’i Rwaniro barasabwa kubitsa mbere yo kwaka inguzanyo

Abaturage b’i Rwaniro barasabwa kubitsa mbere yo kwaka inguzanyo

Ibi byagaragajwe n’abayobozi ndetse n’abaturage bafashe ijambo, mu gikorwa cyo gutaha inzu yo gukoreramo ya Hirwa Rwaniro Sacco, ari yo Sacco ikorera mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye.

JMV Habineza waje muri ibi birori nk’intumwa ya banki Nkuru y’igihugu yagize ati « abantu benshi baza mu mabanki bimirije imbere kwaka inguzanyo kandi batazigama. Nyamara, inguzanyo ziva mu bwizigame, kongeraho imigabane y’abanyamuryango ndetse n’inguzanyo zishobora kuva mu yandi mabanki. »

Rero,iyi ntumwa ya Banki Nkuru y’igihugu rero yashishikarije abanyerwaniro kwitabira kubitsa mbere yo kwaka inguzanyo, kuko ayo babitsa ari mu avamo inguzanyo.

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, mu ijambo rye na we yunze mu ry’iyi ntumwa, maze asaba abanyerwaniro gukora cyane, bakagabanya igihe cyo kujya mu kabari. Ibi ngo bizababashisha kwizigama no gutera imbere.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati « abanyerwaniro mukunda guhinga umuceri. Akarima kamwe k’umuceri kera uvamo amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’120. Dukuyemo ayakoreshejwe mu guhinga, hasigara nk’ibihumbi 70. Kandi umuceri uhingwa kabiri mu mwaka. Kuki mutakwiyemeza kuzigama ayo mafaranga, mugamije kuzagera ku bikorwa bifatika ? »

Yunzemo agira ati  « kugira ngo abantu babashe kuzigama, bisaba ko bigomwa. Muzigomwe agacupa, mwigomwe igihe cyo kujya kukanywa, ahubwo mwongere igihe cyo gukora, bizabagirira akamaro. »

Umwanankundi Albertine, umunyamuryango wa Hirwa Rwaniro Sacco, na we ntaho imvugo ye itaniye n’iy’abayobozi. Yagize ati « twigeze gukora amahugurwa batubaza ikibazo kigira kiti ‘iyo ubonye amafaranga ukora iki?’ Twe twihutiye kuvuga ko tubanza kuyikenuza hanyuma asigaye tukayabitsa, ariko uwaduhuguraga yatubwiye ko atari byo. Ko ahubwo umuntu agomba kugena ayo kubitsa mbere yo kwikenura. »

Akurikije iyi nama, Albertine yabashije kwaka inguzanyo muri Hirwa Rwaniro Sacco, abasha kubaka inzu y’ubucuruzi none ubu ayibyaza umusaruro kandi akabasha no kwishyura inguzanyo yahawe. N’abandi bamurebeyeho, byabafasha.

Share Button
Leave A Comment