Rwanda | Huye: Hirwa Rwaniro Sacco iragenda itera imbere

Hirwa Rwaniro Sacco iragenda iteraIbi bivugwa na perezida w’inama y’ubutegetsi w’iyi Sacco ikorera mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye.

Ikimutera kuvuga gutya ngo ni uko mu mwaka ushize wa 2011, ari na wo iyi koperative yo kubitsa no kuguriza yatangiye gukoramo ku buryo bugaragara, warangiye ifite igihombo cy’ibihumbi 253 n’amafaranga 280.

Ariko uyu mwaka wa 2012 urangiye bafite inyungu ya miriyoni 11, ibihumbi 365 n’amafaranga 64. Ibi bituruka ku kuba abanyamuryango bariyongereye kuko bavuye ku bihumbi bibiri n’187 none ubu bakaba ari ibihumbi bitandatu na 608.

Ukwiyongera kw’abanyamuryango kwatumye imari shingiro iva kuri miriyoni eshanu, ibihumbi 895 n’amafaranga 150 ikagera kuri miriyoni 18, ibihumbi 680 na 360, ndetse n’ubwizigame bukava kuri miriyoni 33, ibihumbi bitanu na 502 bukagera kuri miriyoni 98, ibihumbi 700 n’amafaranga 895.

Ibi byatumye n’umubare w’amafaranga atangwaho inguzanyo uva kuri miriyoni umunani n’imisago zari zatanzwe mu mwaka ushize wa 2011 none ubu bakaba baratanze inguzanyo za miriyoni 29 zirenga.

Umucungamutungo w’iyi Sacco, Emmanuel Karekezi, avuga ko abaturage bamaze kwitabira kubitsa iwabo ku rugero rwa hafi 70%. Ibi abivugira ko ubundi abaturage b’i Rwaniro bagejeje ku myaka 16 ari yo yo kuba bakora bakizigama, ari ibihumbi 10. Kandi ubu abafunguje konti ni 6608.

Ngo bafite gahunda yo gukomeza gushishikariza bariya 30% basigaye kwitabira kubitsa muri Sacco yabo.

Share Button
Leave A Comment