Rwanda | Muhanga: Abaturage batari bake batinya sacco bakeka ko zizahomba nka microfinance

Muhanga Abaturage batari bakeBamwe mu batuye akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko batinya kugana imirenge sacco kuko bumva ko ishobora guhomba nk’uko za microfinance zahombye mu myaka ishize.

Ibi akaba ari bimwe mu bitekerezo abatuye aka karere mu murenge wa Shyogwe batanze ubwo batahaga umurenge sacco Terimbere Shyogwe.

Bavuga ko batizera imirenge sacco kuko bataramenya itandukaniro ryo na microfinance zabayeho mu Rwanda ndetse zikanateza ibibazo ku bantu batari bake cyane cyane ku bazibitsagamo amafaranga.

Abo twaganiriye bakaba bavuga ko badakeneye kuba bahomba nk’uko bahombejwe na za microfinance. Hakaba hari abavuga ko aho kubitsa muri sacco bazemera bakayibikaho ku mufuka cyangwa bakaba bafunguza amakonti mu mabanki akomeye.

Aha ariko bakaba bavuga ko n’amabanki akomeye bagira ikibazo cyo kuyagana kuko basanga akenshi atabagerera aho bashaka kuko ngo adashobora kubaha inguzanyo uko bashaka kuko usanga abagora.

Ibi kandi bikaba bigarukwaho n’umucungamutungo w’iyi sacco, Niyomufasha Tamali kuko nawe avuga ko iki kibazo cy’abantu bahuza sacco na za microfinance kibabangamiye kigatuma abanyamuryango batiyongera nk’uko babishaka.

Niyomufasha akaba asaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabaha inkunga yo gushishikariza abaturage ku mikorera ya za sacco kugirango bazitinyuke.

Aha ariko umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere Uhagaze Francois, ubwo yatahaga ku muharagaragaro iyi nyumako, yahumurije abaturage ababwira ko nta kibazo cy’imirenge sacco gihari kandi ngo nta n’aho zihuriye na za microfinance zabayeho zigahomba.

Uhagaze avuga ko izi microfinance zari iz’abashoramari ku giti cyabo kandi sacco zo ngo ni igikorwa cy’abaturage kuko aribo bafitemo imigabane ndetse bakaba ari nabo bazikoresha. Inyungu izivamo ikaba igarukira abanyamuryango mu gihe andi mabanki inyungu iba ari iyayo gusa.

Uyu muyobozi akaba yijeje iyi sacco ko bagiye gukora ubukangurambaga ku baturage bose, haba mu nama ziteraniramo abaturage n’ahandi.

Umurenge sacco Terimbere Shyogwe watangiye kubakwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2012. Yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24 n’ibihumbi 800 bisaga. Uruhare rw’abaturage akaba ari miliyoni 14 n’ibihumbi 500 bisaga, asigaye akaba ari inyungu za sacco.

Umuturage w’umunyamuryango wa sacco akaba yarasabwaga gutanga amafaranga ibihumbi bitanu yo kubaka inyubako ariko akataratanga mu byiciro bibiri.

Abanyaryango ba sacco Terimbere Shyogwe akaba ari 3 863 mu gihe abaturage bagejeje imyaka yo gufunguza konti muri uyu murenge ari ibihumbi 15 birenga. Imyaka yo gufunguza konti ni 16

 

 

Share Button
Leave A Comment