Rwanda | Muhanga: Serivisi zakorerwaga ahandi zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2009 bwatangaje ko hari serivisi zakorerwaga ahandi kuri ubu zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere.

Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yavuze ko zimwe muri serivise bakoreraga ahandi bimuriye mu mirenge sacco ari nk’imisoro yacaga mu yandi mabanki ariko kuri ubu ikaba isigaye icishwa muri za sacco.

Ikindi kuri ubu gisigaye gicishwa mu mirenge sacco ni amafaranga yishyurwa n’abagana akarere bashaka serivisi runaka nayo yishyurirwaga muyandi mabanki ariko ubu nayo akaba yishyurirwa muri izi sacco.

Amafaranga yishyurirwa muri izi sacco ngo ntahita akurwamo ahubwo ngo abanza kumara ukwezi abitswe mu rwego rwo kugirango nazo ziboneho inyungu.

Amafaranga izi zacco nayo ngo zihita ziyajya na mu mabanki manini kugirango babashe kubungukiraho kuko muri iki gihe cy’ukwezi batabasha kuba bayacuruje.

Mutakwasuku avuga ko ibi babikora mu rwego rwo guha agaciro iyi mirenge sacco kuko ari ingufu z’abaturage cyane ko zigizwe gusa n’imigabane y’abaturage.

Akomeza avuga ko ibi bifasha imirenge sacco kwizerwa n’abaturage bazigana bityo n’abatarazigana nabo bakaba babasha kuzigana ari benshi.

Mu gihugu hose hakaba hamaze kuba imirenge sacco igera kuri 416 muri izi sacco zose 300 muri zo zimaze kwiyubakira inyubako zigezweho.

 

Share Button
Leave A Comment