Rwanda | Ngoma: ATM machine ya BPR yatengushye abakiriya bayo ku munsi mukuru

ATM machine ya BPRMugihe ikoranabuhanga mu mabanki rigenda ryoroshya uburyo bwo kubikuza no kubika muri banki hifashishijwe ibyuma bya ATM machine,abakiriya ba banki y’ abaturage y’u Rwanda(BPR) ishami rya Ngoma,icyi cyizere cyatumye  hari abariye umunsi mukuru wa noheli nabi kubera kubura amafaranga.

 

Icyi cyuma cyatangiye kudakora kuva  24/12/2012  abakiriya b’iyi banki bakaba bibaza impamvu kitahise gikorwa.

 

Abakiriya bari urujya n’uruza bagana icyuma bagirango batore ayabo  maze bakagaruka umujinya ari wose kuko basangaga cyidakora.

 

Umwe muribo ubwo twamwegeraga yatubwiye ko babajwe nuko biringiye ikoranabuhanga none rikaba ribatengushye.

 

Bangamwabo yagize ati“Badukangurira kugana ikoranabuhanga ariko nabo nibongere service zitangwa n’iri koranabuhanga.Birababaje rwose kuba wari uziko ugiye kubona amafaranga yawe ugasanga ntigikora.Ntago byagakwiye ku munsi nkuyu banki zijye zikosora.”

 

Aba bakiriya kandi basaba amabanki kujya babwira abakiriya babo igihe hari ikibazo gituma service za ATM zatuma idakora murwego rwo gutanga service nziza.

 

Banki y’abaturage y’u Rwanda mu ikoranabuhanga ryo kubikuza ikorana n’andi mabanki akorarera muri Ngoma,nka FINA bank. Gusa abakiriya bavuga ko akenshi iyo ibyuma bya BPR byanze no kuri aya mabanki yandi usanga bidakunda.

 

Ibi bibaye mugihe  hari amabanki ashishikazriza abakiriya bayo gukoresha ubu buryo by’ibyuma ndetse igihe babikuje kuburyo bwo kujya kuri gshe bakaba bacibwa ikindi kiguzi.

 

Abakiriya ba BPR ishami rya Ngoma bakaba basaba iyi banki kwikosora mu mikorere y’icyi cyuma kuko ngo service gitanga zikeneye kongerwa.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment