Rwanda | Ngoma: Inyubako z’imirenge SACCO zatumye barushaho kuyigirira icyizere

Ngoma Inyubako z’imirenge

Abakiriya babitsa mu kigo cy’imari umurenge SACCO baravuga ko kuba imirenge sacco igenda yiyubaka ndetse inagira aho ikorera,bituma barushaho kuyigirira icyizere cyo kuzibitsamo.

Aba bakiriya bavuga ko ubundi ibi bigo by’imari iciriritse babanje kubitinya kuko bibazaga ko bizahomba bityo bagahomba mafaranga yabo nkuko byagendekeye abari babikije mu bigo by’imari byahombye mu myaka yashize.

Ikindi cyateraga aba bakiriya impungenge ngo ni uko n’umutekano w’amafaranga yabo babaga bumva utizewe neza cyane kuko wasanga  ahenshi imirenge SACCO ikorera mu kumba kamwe kandi gato k’ibiro by’ umurenge.

Umwe mu  banyamunyamuryango  b’umurenge SACCO wa Kazo avuga ko we akimara kubona inyubako y’ umurenge SACCO wa Kazo ndetse n’ indi mirenge SACCO yahise igirirwa icyizere.

Yagize ati” Ubundi bitangira nabanje kugira impungenge nyinshi kuburyo nashyiragayo udufaranga duke andi menshi nkayashyira muzindi banki,ariko ubu rwose ntampungenge yose ngiye kuyashyira mu murenge SACCO unyegereye.’

Abenshi mu banyamuryango ba SACCO ndetse n’abatayibamo bemeza ko kuba SACCO zifite aho zikorera mugihe gito zimaze  ari ikimenyetso  cyuko zidateze guhomba nkuko hari abari babigizeho impungenge.

Habimana Josue umucungamari(Gerand) ku murenge SACCO Kazo,avuga ko abanyamuryango bagana  icyi kigo kimari biyongereye kuva aho batahiye inyubako yabo nyashya y’ umurenge SACCO.

Yagize ati” Kugira aho dukorera byongereye abanyamuryango bacu icyizere kandi ubona ko bagenda bagira ubushake bwo kuyiteza imbere bayibitsamo.”

Zimwe mumbogamizi umurenge SACCO wa Kazo ufite ngo nuko batabasha guhanza abakiriya babo kubijyanye n’inguzanyo bityo ngo bakaba barasabye ko banki nkuru y’igihugu ibashinzwe yabemerera kuba  bajya batanga arenze miliyono ebyiri batarenza kumunyamuryango.

Umurenge SACCO wa kazo kugera ubu ufite abanyamuryango bagera ku bihumbi bitatu,bakaba bateganya kwakira abandi benshi kubera ko icyizere kiza mubaturage n’abari baratinye bakagenda baza.

 

 

Share Button
Leave A Comment