Rwanda | Nyamagabe: Abakora muri VUP mu murenge wa Kaduha ngo bimirije imbere kwizigamira.

Abakora muri VUP mu murenge wa Kaduha ngo bimirije imbere kwizigamira

Abaturage bo mu murenge wa Kaduha wo mu karere ka Nyamagabe bakora muri VUP baratangaza ko icyo bashyize imbere ari ukwizigamira kugira ngo amafaranga bakorera azabashe kugira icyo abasigira no mu gihe uyu mushinga wa VUP uzaba wararangiye.

Aba baturage bavuga ko bategereje kugera kuri byinshi bakesha amafaranga 1,000 bazajya bakorera ku  munsi harimo kwikenura mu ngo, dore ko abenshi mu bakoramo babarizwa mu cyiciro cy’abatindi ndetse n’abatindi nyakujya, ariko ngo kuko bamaze kumenya ibyiza byo kwizigamira bazajya bazigama amafaranga 100 ku munsi.

Nikuze Yudesi ni umwe mu bagore twasanze bavuye ku mirimo yabo muri VUP. Ubwo twaganiraga yagize ati: “Nzayakoresha nko mu bwizigame, mu bwisungane muri mitiweli, no kwikenura mu rugo”.

Nikuze akomeza avuga ko mu mafaranga igihumbi bakorera ku munsi bazajya bazigama ijana, bityo mu gihe bazaba bahembwe bakaba bazi neza ko hari ubwizigame bagomba gusiga buzabagoboka mu gihe kiri imbere.

Gahunda yo kwizigamira kandi uyu mugore ayihuriyeho na mugenzi we bakorana muri VUP witwa Habimana Bikerinka. Avuga ko mubyo ateganya gukora ikiza ku isonga ari ukwizigamira buri gihe uko yahembwe kugeza ubwo akazi kabo kazarangira.

Aba baturage kandi bemeza ko kwizigamira ari igikorwa cy’ingenzi kuko iyo umuntu ageze mu bibazo ubwizigame bwe bumugoboka, mu gihe utarizigamiye atabona aho ahera agira icyo yifasha.

Karimunda Callixte, perezida wa komite nshingwabikorwa ya VUP mu murenge wa Kaduha atangaza ko iyi gahunda ya VUP n’ubwo imaze igihe gito itangiye bayitegerejeho byinshi mu rwego rw’iterambere, kuko abaturage bazabasha kujya binjiza amafaranga bakabasha kwikenura ndetse hakaba hari gahunda yo kuzigama kugira ngo uyu mushinga uzagire icyo ubasigira mu gihe uzaba wararangiye.

Karimunda akomeza avuga ko babakanguriye umuco wo kwizigamira ndetse bakaba barabafashije gukora koperative bazajya bizigamiramo ijana ku munsi kugira ngo bazabashe kugira umushinga bakora uzagira aho ubageza.

Aba baturage barasabwa gukunda akazi bakumva ko aribo bikorera kandi bagaharanira kugira icyo bageraho.

Mu murenge wa Kaduha batangiye bahinga ahazaterwa urutoki ku buso bungana na hegitari 30 ndetse bakaba baranatangiye gukora imihanda itari imeze neza, gusa gahunda zo gutanga inkunga y’ingoboka no kuguriza abafite imishinga iciriritse ntibiratangira ariko ngo bizaza mu minsi ya vuba.

Imirenge igera ku icyenda y’akarere ka Nyamagabe iri muri gahunda ya VUP naho umunani isigaye ikazahabwa amafaranga yose yajyaga akoreshwa muri gahunda y’ubudehe mu karere kose, bityo imirenge yose uko ari 17 ikaba ifite imishinga iha abaturage akazi.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment