Rwanda | Nyamagabe: Amatsinda yo kwizigamira arakataje mu murenge wa Nkomane

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/12/2012 mu Murenge wa Nkomane habaye ibirori byo kwishimira ibyagezweho mu rwego rwo kwizigamira biciye mu matsinda. Ibyo birori byahuje abaturage bo mu kagari ka Twiya, aho amatsinda 2 agizwe n’abagore 60 bishyize hamwe kugira ngo baterane ingabo mu bitugu bazamurane bagana ku iterambere.

Aya matsinda yihaye intego yo kwizigamira buri cyumweru amafaranga 350 agashyirwa kuri konti bafunguje muri koperative umurenge-SACCO Tubwambuke Nkomane, mu gihe kingana n’umwaka, ayo matsinda akaba amaze kugeza ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Aya matsinda ahuje abagore bigaragara ko gukorana na sacco yabigize ibyayo, yabashije kwigurira matora 30 zifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi  666 mu rwego rwo guca Nyakatsi yo ku buriri ndetse n’ihene 30 zaguzwe amafaranga ibihumbi 600 bivuye muri aya mafaranga bizigamira buri cyumweru.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’umukozi w’umushinga ARTCF ukaba ufasha Umurenge wa Nkomane mu bukanguramba ku kwizigamira biciye mu matsinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, Nyandwi Eliezer wari witabiriye ibyo birori atangaza ko aya matsinda azafasha abo bagore bo mu murenge wa Nkomane kwizigamira, bikazabafasha kwiteza imbere dore ko muri ayo matsinda harimo n’abari mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

 

 

Share Button
Leave A Comment