Rwanda | Rutsiro : Sosiyete y’ubwishingizi Prime Life Assurance Ltd yatanze ubwishingizi ku bakiriya b’imirenge sacco

Sosiyete y’ubwishingizi yitwa Prime Life Assurance Ltd ifite gahunda yo gutanga ubwishingizi ku mukiriya wese w’umurenge sacco wafashe inguzanyo,mu gihe agize ubumuga bwa burundu cyangwa akitaba Imana. Icyo gihe sosiyete y’ubwishingizi Prime Life Assurance Ltd ngo ni yo izajya imwishyurira inguzanyo yari asigayemo kwishyura bitabaye ngombwa ko umurenge sacco uteza cyamunara ingwate yari yatanze.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyo sosiyete y’ubwishinginzi nyarwanda yitwa Prime Life Assurance Limited, Innocent Habarurema avuga ko bifuje gutanga izo serivisi ku bakiriya b’imirenge sacco bo mu karere ka Rutsiro kubera ko akarere ka Rutsiro na ko kari muri gahunda y’iterambere ku rwego rw’igihugu, kakaba kandi kifitemo na ko imirenge sacco, ifatwa nk’amabanki kandi mu ntego z’imirenge sacco hakaba harimo no gutanga inguzanyo.

Habarurema ati : “Imirenge sacco yasanze ari ngombwa ko umuntu wese ufashe inguzanyo yishinganisha  kugira ngo naramuka agize ubumuga bwa burundu cyangwa akitaba Imana. Icyo gihe sosiyete y’ubwishingizi Prime Life ni yo yishyurira umuryango w’abasigaye muri ibyo bibazo inguzanyo yari asigayemo kwishyura banki”.

Usibye serivisi zijyanye no kwishyura inguzanyo yafashwe n’umukiriya w’umurenge sacco mu gihe agize ubumuga bwa burundu cyangwa akitaba Imana, sosiyete Prime Life Assurance Limited itanga n’izindi serivisi zose ziboneka mu bwishingizi bw’ubuzima, ubwishingizi bw’inguzanyo, ubwishingizi bw’izabukuru, ubwishingizi bw’amashuri y’abana, ubwishingizi bw’abakozi b’ibigo ndetse n’ ubwishingizi bwo gushyingura uwitabye Imana.

Bitewe n’uko iyo sosiyete ifite imikorere y’indashyikirwa, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyo sosiyete avuga ko imikorere yabo ari indashyikirwa ku buryo bibaha icyizere cyo kuzabona abakiriya benshi bashoboka.

Ati : “ Sosiyete yacu ije gutanga ubwishingizi bw’ubuzima itabuvanga n’ubundi bwishingizi, uwo ukaba ari umwihariko wacu kuko izindi zo zatangiye zitanga serivisi zikomatanyirije hamwe, tukaba twaje hano kugira ngo twegere abakiriya twumve icyo bakeneye”.

Abahagarariye imirenge sacco yose yo mu karere ka Rutsiro basinyanye n’iyo sosiyete amasezerano, bahana n’ibyangombwa byose byuzuzwa mu gihe cyo gutanga inguzanyo kugira ngo umukiriya agire icyangombwa cyemeza ko afashe ubwishingizi. Icyo cyangombwa kandi cyemeza ko banki itahita iteza cyamunara ingwate umukiriya wayo yari yatanze mu gihe aramutse agize ikibazo, ahubwo  iyo sosiyete Prime Life Assurance ni yo yishyurira umuryango we wasigaye.

Sosiyete y’ubwishingizi Prime Life Assurance itanga ubwishingizi guhera ku mafaranga make umuntu afashe mu murenge sacco nk’inguzanyo kugeza kuri miriyari nk’uko umuyobozi usinzwe ubucuruzi muri iyo sosiyete abisobanura.

Sosiyete y’ubwishinginzi Prime Life Assurance Limited yavutse mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka w’2011. Mu kwezi kwa gatanu 2012 yahawe icyemezo cyo gutanga ubwishingizi mu Rwanda ku mugaragaro na banki nkuru y’igihugu.

Sosiyete y’ubwishinginzi Prime Life Assurance Limited ifite icyicaro gikuru i Kigali, ikaba ifite amashami mu Rwanda hose ahahoze hakorera COGEAR, dore ko ari na yo isigaye itanga serivisi zijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima zatangwaga na COGEAR.

 

Share Button
Leave A Comment