Rwanda : Unguka Bank yegereje Servisi za yo abatuye akarere ka Kamonyi

Nyuma y’umwaka icyari ikigo cy’imari iciritse “IMF UNGUKA”, gihawe ibyangombwa byo gukora nka Banki, yafunguye amashami mu turere dutandukanye. Mu karere ka Kamonyi, iyi Banki imaze amezi agera kuri abiri ihafunguye imiryango.

Iyi banki nshya ikorera muri Santeri ya Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, ikaba yarafunguye imiryango yayo mu kwezi k’Ukwakira 2012. Ikaba ije gufasha muri gahunda yo kwegereza abaturage ibigo by’imari, ngo babashe kubitsa no kuguza.

Ubwo yasuraga iyi banki mu rwego rwo kugenzura imitangirwe ya serivisi mu bigo bya leta n’ibyigenga, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice, yasabye ubuyobozi bwa yo kurangwa na serivisi nziza kuko aribyo bizatuma abakiriya bayo barushaho kubagana no kwishimira ibyo babazaniye.

Unguka Banki, ije gukorana mu karere ka Kamonyi n’ibindi bigo by’imari bihasanzwe, nka Banki y’abaturage ishami rya Kamonyi, CLECAM EJO HEZA, MICROFINANCE INKINGI na Koperative zo kubitsa no kuguza “Umurenge SACCO” zikorera hirya no hino mu mirenge.

Iyi Banki yahawe icyangombwa na Banki Nkuru y’igihugu cyo gukora ku Rwego rw’amabanki, muri Kanama 2011, Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu Nsanzabaganwa Monique, akaba yarayisabye gukora neza kugira ngo urwego rw’amabanki mu Rwanda rurusheho gutera imbere.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment