Muhanga: Amabanki arasaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana ababambuye

Muhanga Amabanki arasaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana ababambuye

Abanyamabanki n’abahagarariye ibigo by’imari mu karere ka Muhanga barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubafasha gukurikirana abantu babambuye.

Mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, aba bahagarariye ibi bigo n’amabanki batangaje ko bafite abantu kugeza ubu bamaze igihe baratse inguzanyo ariko bakaba baranze kuzishyura nk’uko babyiyemeje mu masezerano bagiranye bajya kwaka inguzanyo.

Bavuga kandi ko hari n’abandi bafashe inguzanyo bagatangira kuzishyura uko byari bitegenijwe ariko bagera hagati bishyura bagahita bahagarika kwishyura burundu.

Aha aba bahagarariye ibi bigo n’amabanki batangaza ko ikibazo bamaze kubonba ari uko abambura mu hantu hamwe aribo bambura n’ahandi.

Mukasaye Pelagie, ni umucungamari wa Sacco Amizero Rongi atangaza ko basanze bamwe mu bambura ibigo by’imari nk’icyo akorera ari abantu akenshi baba bafite ubushobozi buke baza kwaka inguzanyo bagakoresha aya mafaranga nabi kuyishyura bikabagora.

Avuga kandi ko hari abandi baka inguzanyo batanze n’imishinga bazayashoramo iba yemewe n’amabanki ariko bakaza guhindura bagakora indi mishinga itajyanye n’iyo batanzemu mabaki.

Umukozi w’aka karere ushinzwe amakoperative, Harelimana Jean Bosco nawe akaba yemeza ko abantu bakora ibikorwa binyuranye n’imishinga batanze ari ikibazo kuko bituma akenshi bahomba kuko iyi mishinga iza nyuma iba itizwe.

Harelimana akomeza avuga ko bagiye gufasha ibi bigo by’imari n’amabanki gushaka aba babambuye bakunze kwita ba bihemu. akaba atangaza ko basabye ibi bigo n’amabanki amalisiti y’abantu bambuye kugirango babashe kukaburikirana aho batuye maze bazishyuzwe aya mafaranga.

Ibi bigo kimwe n’amabanki kandi bikaba byemeje ko bigomba kohererezanya abambuye kugirango birinde ko bakwambura ahantu henshi.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment