Rwanda | Gakenke: Amabanki aratungwa urutoki mu kudindiza gahunda ya Hanga umurimo

Amabankiaratungwaurutoki mu kudindizagahundayaHangaumurimo

Amabanki yose ntiyatanze inguzanyo za Hanga umurimo nk’uko yabyemeye.

Umukozi wa Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi ushinzwe ubujyanama muri Gahunda ya Hanga Umurimo mu Karere ka Gakenke, Uwera Jean Claude, atangaza ko amabanki atakoze ibyo yemeye itanga inguzanyo ku mishinga yatoranyije muri gahunda ya Hanga umurimo.

Uyu mukozi asobanura ko mu mishinga 20 yatoranyije mu Karere ka Gakenke, ine gusa ari yo yabonye inguzanyo ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa.

Banki ya Kigali na Cogebanque ni zo banki zonyine zubahirije amasezerano zagiranye na Minisiteri y’Inganda n’ubucuruzi (MINICOM) zibaha inguzanyo, izindi nka  Banki y’Abaturage  na KCB zatengushye abantu ba nyir’imishinga yatoranyijwe ntizaba inguzanyo nk’uko zari zabyemeye.

Uwera  avuga ko n’abaturage bafite uruhare mu gutuma gahunda ya Hanga umurimo icyiciro cya mbere kitaragenze neza nk’uko byifuzwaga, aho bayitabiriye bibwira ko amafaranga   bazabwa ari inkunga aho kuba inguzanyo, banki zabatuma bimwe mu byangombwa bagatinda kubyuzuza kugira ngo bahabwe inguzanyo.

Yagize ati: “Abaturage bagomba kumva ko amafaranga ya Hanga umurimo atari amafaranga baje kuyora ahubwo ari inguzanyo bazishyura.”

Imishinga yatoranyijwe muri gahunda ya Hanga umurimo yishingirwa n’Ikigega cya Leta  cy’Iterambere ( BDF) ku gipimo cya 75 ku ijana na ho nyir’ubwite  akishakira 25 ku ijana kugira ngo ahabwe inguzanyo ya banki yifuza.

 

 

Share Button
Leave A Comment