Rwanda | Gakenke: Inyubako 13 za SACCO zigomba kuba zuzuye mbere ya Kanama 2013

Inyubako-13-zaSACCO-zigombakubazuzuyembereyaKanama

Sacco y”umurenge wa Coko yamaze kuzura inakorerwamo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwa Gakenke bwemeza ko inyubako  13 za SACCO  zizaba zuzuye mbere yo Kanama 2013 nk’uko babihize mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013. Izo SACCO zose zubakwa ku misanzu y’abaturage.

Muri izo SACCO  ebyiri z’imirenge ya Coko na Ruli zamaze kuzura kandi ubu zirakorerwamo mu gihe  izindi nyubako enye za SACCO zamaze kuzura  ku buryo batangiye gukora amasuku.

SACCO z’imirenge ya Janja na Rusasa zirimo kuzamurwa inkuta naho SACCO z’imirenge ya Gakenke na Muzo zo zifite ikibazo cyo kuba zikiri kure aho imwe iri ku musingi indi ikaba itaranatangira kuzamurwa.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barasabwa kongera imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga iyo misanzu kugira ngo icyo gikorwa kizagerweho.

SACCO imwe yuzura itwaye hagati ya miliyoni 20 na 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo gahunda yo gushakira aho SACCO zikorera izajyana kandi no kongera umubare w’abanyamuryango bazigana. Mu mwaka wa 2012-2013, abanyamuryango bashya basaga ibihumbi bitandatu biteganyijwe ko bazatangirana gukorana na SACCO.

Imibare itangwa n’akarere igaragaza ko abantu bagera ku 73.500 bakorana n’ibigo by’imari mu Karere ariko uwo mubare ukaba ukiri muto ugereranyije n’abaturage bageze igihe cyo kwizigamira.

Nizeyimana Ildephonse,  umukozi ushinzwe amakoperative atangaza  ko SACCO zisigaye zakira amafaranga y’imisoro n’amahoro by’Akarere mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi bw’imikorere.

Ibi byatumye ko ikibazo cy’umutekano w’amafaranga mu kuyavana no kuyajyana kuri SACCO cyari cyibagoye gikemuka kuko Banki ya Kigali yemeye kuzajya ijya gufata ayo mafaranga y’imisoro n’amahoro ndetse n’andi mafaranga ya SACCO.

 

 

Share Button
Leave A Comment