Rwanda| Gatsibo: Barasaba ko umuteka w’amafranga babitsa muri za Sacco urushaho kubungabungwa

Barasaba ko umuteka w’amafranga babitsa

Kuri za Guichet usanga abaturage batizeye umutekano w’amafranga yabo

Bimaze kugaragara ko umutekano w’amafranga abikwa mu bigo by’imali iciriritse naza Sacco udahagije mu Karere ka Gatsibo. Kubwiyo mpamvu abagana ibi bigo bifuje ko hakongerwa ingufu mu kubungabunga umutekano wayo w’amafranga.

Iki kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa kane tariki 03 Mutarama, mu nama yashishikarizaga abatuye Umurenge wa Gatsibo kurushaho kwitabira kugana amabanki no gukorana n’ibigo by’imali iciriritse muri uyu mwaka wa 2013.

Muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’inzego z’umutekano bijeje abaturage ko hagiyeho kubaho ubufatanye mu gukaza gucunga umutekano w’ibyo bigo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Habarurema Isaie, avuga ko ikibazo gikunze kugararaga cyane ari zimwe muri za Sacco usanga zikora amasaha y’ikirenga, yagize ati”tugiye gushyiraho ubugenzuzi ku buryo ayo masaha y’ikirenga nta Sacco izongera kujya iyakora, akazi kazajya karangirira igihe kongere gusubukurwa umunsi ukurikiyeho”.

Ubuyobozi bwizo Sacco bwo buvuga ko atari buri gihe zikora amasaha y’ikirenga kuko ngo iyi mikorere ikunze kugarara mu mpera z’ukwezi kubera imishahara y’abakozi bazihemberwamo.

Inama yasojwe hafashwe ingamba ko mu bigo byose by’imali iciriritse no muri za Sacco zibarizwa mu Karere ka Gatsibo hashyirwaho agasanduku kizewe (Coffre Fort)kazajya kabika umutungo wose w’ikigo, kakazajya kabikwa n’umucungamutungo w’ikigo.

Share Button
Leave A Comment