RWANDA | GISAGARA: SACCO BIYUBAKIYE IKWIYE KUBABERA ISOKO Y’ITERAMBERE

Sacco ntizikwiye kuba nk’umurimbo, ahubwo zigomba gukoreshwa icyo zashyiriweho, zigafasha abaturage kwiteza imbere ariko nanone bakaba basabwa kuzigana mbere na mbere. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara ubwo Minisitiri w’umutekano Sheikh Moussa Fazil Harerimana yafunguraga ku mugaragaro Sacco y’uyu murenge.

SACCO BIYUBAKIYE IKWIYE KUBABERA ISOKO Y’ITERAMBERE

Minisitiri w’umutekano Sheikh Moussa Fazil Harerimana afungura ku mugaragaro Sacco yo mu murenge wa Save

Kuri uyu wakabiri tariki ya 22/01/2013 minisitiri Sheikh Moussa Fazil Harerimana yatashye ku mugaragaro Sacco y’umurenge wa Save, asaba abatuye uyu murenge kuyibyaza umusaruro bayigana, bayibitsamo ndetse banakamo inguzanyo zigamije gukora imishinga ibyara inyungu.

Minisitiri w’umutekano kandi, yibukije abaturage ko batagomba gutinya, ko bagomba kandi gushirika ubute bagatekereza ibishobora kubateza imbere maze bakagana Sacco zikabaguriza. Ibi yabivugiye ko hari abakunze gutinya kwaka inguzanyo bibaza ko batazabasha kwishyura amafaranga bagujije ariko ibi ngo ntibikwiye kubahangayika niba bafite gahunda yo gukora bazanunguka babashe kwishyura inguzanyo bazaba barahawe.

Ati”Izi Sacco ntizigomba kuba aho gusa ngo abantu baheruke zubakwa zinatahwa, ahubwo zigomba gukoreshwa icyo zubakiwe, zikabyazwa umusaruro abaturage ntibatinye kwaka inguzanyo, kandi banamenye kuzikoresha icyo bazakiye. Icyo igihugu gikeneye ni uko abaturage bose batera imbere”.

Abaturage bamwe koko baba batinya kujya muri Sacco kubera imyumvire ikiri hasi, cyangwa se abazirimo bagatinya kwaka inguzanyo ngo bagire ibikorwa bigaragara bakora kuko bibaza ko batabasha kwishyura izo nguzanyo, ariko nyuma yo gusobanurirwa no guhugurwa bakabyumva,  bamwe baranatinyuka koko bakaka izo nguzanyo bakiteza imbere nk’uko Mukamana Athanasie umunyamuryango muri Sacco ya Save abitangaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Save Jean Claude Kabarisa yunze mu rya Minisitiri w’umutekano, asaba abaturage gutinyuka bakagana Sacco kandi bakamenya kuyibyaza umusaruro. Avuga ko abaturage ba Save bakwiye gushishikarira ibikorwa bikurura abantu ariko binagamije kubateza imbere cyane ko bo banaturiye umujyi wa Huye bikaba byaborohere gukurura abantu benshi bityo Save nayo ikagira umujyi byihuse.

Inyubako ya Sacco mu murenge wa Save yubatswe ku mafaranga agera kuri 17.437.660 y’u Rwanda.

 

 

Share Button
Leave A Comment