Rwanda | Huye: Yishimira ibyo amaze kugezwaho na Sacco

Yishimira ibyo amaze kugezwaho na Sacco

Umwanankundi Albertine, umunyamuryango wa Hirwa Rwaniro Sacco, iyi ikaba ari sacco yo mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye, ni we wishimira ko hari intambwe amaze gutera abikesha sacco yo mu murenge atuyemo.

Uyu Albetine avuga ko mbere y’uko sacco itangira gukorera mu Murenge atuyemo, yagiye akora imishinga ashaka amafaranga yo gukora imishinga yatekerezaga, nyamara ntabashe kubona inguzanyo yifuzaga.

Akomeza agira ati “nakoze imishinga kenshi. Mu kigega cy’abagore, bati hari amafaranga abagore nibasabe inguzanyo. Ubwo tukiruka, tugakoresha imishinga, abazi kuyikora neza bakaturya amafaranga. Bandiye amafaranga menshi pe, nyamara bikarangira ntayo mbonye.”

Aho sacco iziye, Albertine yiyemeje kujya kwaka inguzanyo. Nyuma y’icyumweru kimwe ayisabye yahise ayihabwa. Ngo icyamutangaje ni uko yayihawe yujuje ifishi yo gusabiraho inguzanyo, “atari ibipapuro byinshi bigoranye gusoma no kumva” nk’uko yabikekaga.

Icyo gihe Sacco yamuhaye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500, nuko atangira kubaka inzu y’ubucuruzi. Aya mafaranga yashize ituzuye, nuko kubera ko yari yagiye yishyura neza ahabwa andi miriyoni.

Kuri ubu, inzu yaruzuye kandi we n’umugabo we batangiye kuyikoreramo ku buryo bakomeje no kwishyura banki neza. Albertine ati “Ibyo Hirwa Rwaniro Sacco yangejejeho ni byinshi ku buryo numva mfite icyizere ko nzagera kure. Nagira na bagenzi banjye inama yo kugana Hirwa Rwaniro Sacco, bakamenya kuzunguza ifaranga.”

Share Button
Leave A Comment