Rwanda | Muhanga: Ikibazo cya BPR cyo gutanga serivisi mbi kigiye gutorewa umuti bitarenze ukwezi kumwe

Ikibazo cya BPR cyo gutanga serivisi mbi kigiye gutorewa umuti bitarenze ukwezi kumwe

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yasabye ubuyobozi bwa banki y’abaturage ishami rya Muhanga ko bakora vuba bakava mu nyubako bari gukoreramo ubu kuko ariyo ntandaro ya serivisi mbi itangirwa muri iyi banki.

Mu busanzwe iyi banki iherereye mu mujyi rwagati i Muhanga igira abakiliya benshi ariko igakorera mu nyubako ntoya ndetse n’abakozi bakira abakiliya bakaba ari bake.

Iyo ugeze muri iyi nyubako akenshi usanga iba ifite abakiliya benshi bategereje kwakirwa kuburyo abenshi baba binubira uburyo bakirwa.

Nubwo iyi banki yashyizeho icyuma cyo kubikurizaho cyangwa kubitsaho utarinze ujya kuri gishe, usanga bitabuza umuryongo muremure kuko no kucyuma ubwaho batonda umurongo.

Nyuma yo kubona iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukaba bwarasabye iyi banki kuva muri iyi nyubako kuko itajyanye n’umujyi kandi ikaba inabangamiye abakiliya kuri serivisi bashaka muri iyi banki.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere Yvonne Mutakwasuku, ngo iyi banki yari yahawe kutazarenza umwaka ushize wa 2012 batarava muri iyi nyubako.

Iki kibazo kikaba cyagarutsweho ubwo yasurwaga, umuyobozi w’iri shami akaba avuga ko batazarenza ukwezi kwa kabiri batarava muri aka kazu.

Bavuga ko inyubaka bagiye gukoreramo isigaje gusigwa amarangi, kurangiza gushyiramo palafo, amatara n’amakaro. Iyi nyubako ikaba ari inkodeshanyo.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo akaba yabasabye nabo kugerageza kwishakira inyubako yabo nk’uko BK yujuje iyayo muri uyu mujyi.

Aha ubuyobozi bwa BPR busobanura ko kuva mu mwaka wa 2008 iyi banki iri kugenda igira impinduka zitandukanye zirimo no kugenda bishakira inyubako zabo bwite.

Iki gikorwa cyo gusura BPR n’ibindi bikorwa bitandukanye mu mujyi wa Muhanga akaba ari ikijyanye n’kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.


 

Share Button
Leave A Comment