Rwanda | Ngoma: Abaturage barakangurirwa kugana imirenge Sacco

Umurenge SACCO Rukira witwa KUKURU watashye inyubako yatwaye amafaranga  asaga miliyoni 26 y’u Rwanda.

Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako byabaye tariki ya 21/12/2012.

Benimana Florentina ni umwe mu banyamuryango batangiranye na KUKURU  kuva mu mwaka wa 2009, ayatangaje ko batangiriye mu bukene bajya gufotoza impapuro I Kibungo n’amaguru (ahantu hari kilometro zirenga 20)kuko umuriro wari utaragera Rukira.

Uyu mutegarugore akomeza avuga  ataruhiye ubusa kuko sacco yabo yateye imbere nawe ikamuteza imbere none ubu akaba  amaze kugira amafaranga akomora ku nguzanyo yahawe na KUKURU ya Rukira, akaba  atubura imbuto y’ibishyimbo agaha abaturage imbuto za kijyambere.

Umuuyobozi w’ akrere ka Ngoma, Afrodise Nambaje,wari witabirye ibirori byo gutaha iyi sacco ku mugararagaro yasabye abaturage kudatinya gusaba inguzanyo kandi bakibuka kujya batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare .

Yongeraho ko utishyuye ubwisungane mu kwivuza byagorana kwishyura inguzanyo igihe waba urwaje.

Amafaranga yubatse iyi nyubako nta nguzanyo bafashe, ahubwo yavuye mu misanzu y’abanyamuryango ndetse n’inyungu bagenda babona nayo aturuka mu banyamuryango.

Share Button
Leave A Comment