Rwanda | Ngororero: Abaturage b’Umurenge wa Kageyo biyujurije ikigo cy’Imari iciriritse“ UMUKORE SACCO”
Umukore SACCO watashywe kuri uyu wa gatanu 29/12/2012 ufite abanyamuryango 3 671 barimo abagabo 1949 n’abagore 1490. Babikije amafaranga 34,880,196 frw, imari shingiro ingana na 9,892,000 frw. Hamaze gutangwa inguzanyo ya 39,000,000 frw .Iki kigo cy’imari kitaruzura abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kubitsa amafaranga yabo.
Ubu gifite icyemezo cya burundu cyahawe na BNR kikaba cyemerewe gukora imirimo ikorwa n’ibindi bigo by’imari nko kubika no gutanga inguzanyo.
Inyubako y’umukore SACCO yuzuye itwaye 17,555,218 frw. Uruhare rw’abanyamuryango rungana na 5,610,000frw andi ni umwenda bafashe muri Banki y’Abaturage . nk’uko byavuzwe na perezida w’Umukore Sacco Zigarukiye Eric iIngorane iki kigo gifite ni umutekano w’amafaranga igihe ava kuri banki y’abaturage ajya ku Mukore SACCO.
Uhagarariye ingabo murenge wa Kageyo Cpt Agaba yijeje abaturage ko umutekano ari wose asaba abaturage n’inkeragutabara kuwusigasira bakora amarondo kandi barinda ikigo cy’imari bujuje biyushye akuya.
Abaturage batanze ubuhamya bavuga icyo Umukore SACCO wabamariye. Mukaburasi Mariya yatse inguzanyo agura inka irabyara yoroza umuturanyi. Yongeye kuguza andi 200,000frw ava mu mikokwe yari atuyemo agura inzu yegereye umuhanda ahagiye kugera amashanyarazi.
Umukecurur Ngezenubwo Magdeleine w’imyaka 80 nawe yizigamiye ateganya kuzagura itungo. Intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA yashishikarije abanyamuryango b’Umukore Sacco kwishyura inguzanyo bafashe bubaka ikigo cy’imari cyabo bityo kikabegurirwa 100% ndetse asaba abagore n’urubyiruko kwitabira kuzigama no kwaka inguzanyo kuko usanga bakiri bake mu banyamuryango.
Kubaka ibigo by’imari iciriritse « Umurenge Sacco » ni umwe mu mihigo 58 y’Akarere ka Ngororero igomba kweswa muri 2013. Mu Karere ka ngororero umurenge wa Kageyo ubaye uwa 6 ku mirenge 13 igize akarere wiyujurije « Umurenge Sacco »; ukaba uwa 147 mu mirenge 416 igize u Rwanda.
Iri zina UMUKORE ryitiiriwe Sacco y’Umurenge wa kageyo rikomoka ku hantu nyaburanga hitwa Umukore wa Rwabugiri aho uyu mwami yahuriye n’umudage Von Goetsen mu w’1885.
