Rwanda : Rulindo ubuyobozi bwiyemeje kurwanya ubukene mu batuye aka karere.

Rulindo ubuyobozi bwiyemeje  kurwanya ubukene mu batuye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/12/2012,mu karere ka Rulindo habereye inama yahuje abayobozi b’ibigo by’imari bicirirtse na  Sacco bikorera muri aka karere.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu muri aka karere Murindwa Prosper.

Bimwe mu byibanzweho byahuje aba bayobozi,ngo nu ukurebera hamwe uburyo basezerera ubukene mu batuye aka karere ,bafasha abaturage kubona inguzanyo muri ibi bigo

Nk’uko aba bayobozi babivuga ngo basanga abatuye aka karere bazakizwa no kwihangira imirimo ,ngo kuko ntibashobora kuva mu bukene bahinga gusa,dore ko n’ubuhinzi bakora akenshi usanga nta musaruro uhagije butanga.

Rulindo ubuyobozi bwiyemeje  kurwanya ubukene mu batuye2

Abayobozi b’ibi bigo bavuga ko abaturage bakunze gukoresha ibibina bahana hana amafranga ahagati yabo.

Rushya Celestin,umuyobozi w’abikorera mu karere ka Rulindo,avuga ko hari abaturage baba bakeneye kubona amafranga ngo bakore

Yagize ati”Abahinzi bakeneye kubona inguzanyo ngo bashake ibindi byo gukora ngo biteze imbere.Ubuhinzi bukorwa muri aka karere ntibwabafasha kwikura mu bukene.ni yo mpanvu nunva abahinzi bashoboye kubufatanya n’ikindi kintu bakoroherezwa bakabona amafranga muri ibyo bigo.”

Akomeza avuga ngo n’ubwo batuye mu cyaro hari  abatuye ku midugudu bashobora kuhakorera ubucuruzi buciriritse,kandi bikaba byabagirira inyungu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,avuga ko abaturage b’akarere ka Rulindo bangana na 73% ari abahinzi,

Bityo ngo akunva  bagomba koroherezwa kubona amafranga muri ibi bigo  kugira ngo babashe no kugira ikindi kintu bakora kitari ubuhinzi.

Yagize ati”Leta yongereye ubushobozi ibigo by’imari na za Sacco kugira ngo yorohereze umuturage w’umuhinzi kugira ngo nawe abashe kubona ku ifaranga yiteze imbere.Ubuhinzi gusa ntibwatuma umuntu abasha guhangana neza n’ikibazo cy’ubukene,cyangwa gutunga ifaranga.”

Akomeza avuga ko  Leta icyo ishaka ari ukuzamura umuturage wa wundi uri hasi mu rwego rwo kumufasha guhangana n’ubukene nawe akabasha kubona ku ifaranga.

Akarere ka Rulindo kuri ubu gafite ibigo bya Sacco bigera kuri 17,ibigo by’imari bicirirtse 14.

Share Button
Leave A Comment