Rwanda | Rusizi: Abari baraguze inka ku nguzanyo ya Banki bavanywe mu gihirahiro

Abari baraguze inka ku nguzanyo ya Banki bavanywe mu gihirahiroKuri ubu ibyishimo ni byose kuborozi bagera ku 108 bo mu Karere ka Rusizi, bari barahawe inguzanyo na Banki y’Abaturage (bpr) ngo bagure inka muri gahunda ya Girinka Banki, binyuze mu masezerano Akarere ka Rusizi kari kagiranye na Rwiyemezamirimo wagombaga kugura izo nka, nyamara hakaza kugaragara ko inka zatanzwe na Rwiyemezamirimo zitari zujuje ibikubiye mu masezerano.

Ubusanzwe ayo masezerano yavugaka ko Rwiyemezamirimo aha aborozi inka z’inzungu (Frizone 100%) ku mafaranga ibihumbi 600 cyangwa iz’inzungu z’imvange (50% croisé) ku mafaranga ibihumbi 500, nyuma aborozi bahawe izi nka baje kugaragaza ko inka bahawe zidatanga umusaruro ukwiriye, bituma batishyura neza banki zabagurije.

Uku kutishyura kw’abaguze inka muri gahunda ya Girinka Banki, niko kwatumye ikigo RAB hamwe n’Akarere ka Rusizi, bakora igenzura ry’izo nka, nyuma bigaragara ko koko  izo nka zahawe aborozi atarizo zari ziteganyijwe, nyamara banki zabagurije zo zaratangiye kubishyuza ndetse bamwe baratangiye kubarirwa ubukererwe kuko bagombaga  kujya bishyura amafaranga akomotse ku masururo wazo, bo bagaragaza ko ntawo babonaga.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15/01/2013, mu nama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Marcel Habyarimana, n’Ushinzwe kwishyuza inguzanyo muri Banki y’Abaturage wari kumwe n’abacungamutungo b’udushami twa Banki y’abaturage muri Rusizi, nyuma yo kungurana ibitekerezo ku myanzuro y’inama yabaye kuwa 06/12/2012, ihuje MINAGRI, MINALOC na UBPR, basanze abaturage bahawe ziriya nka bakwiye kurenganurwa bakabarirwa agaciro zifite, akaba ari nako bishyura.

Uyu munsi rero Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na UBPR, bmeranyijwe ko aborozi bari barahawe izo nka batagikurikiranywe n’inkiko, kandi ko bazishyura hakurikjwe ibyavuye mu igenzura ryakozwe na RAB n’Akarere ka Rusizi.

Iryo genzura rigaragazako umworozi wabawe inka ifite 75% by’amaraso y’imvange azayishyura ibihumbi 500, uwahawe ifite 50% akazishyura ibihumbi 350 naho uwahawe ifite amaraso y’imvange ku kigereranyo cya 25% akazishyura ibihumbi 225.

Nubwo aborozi bari bahawe izi nka bari batangiye kubarirwaho amafaranga y’inyungu hakurikijwe amasezeranyo ya mbere y’ibumbi 500 na 600, hanzuwe ko abaturage bazabarirwa umwenda uhwanye n’agaciro kagaragazwa n’ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe, bityo abamaze kwishyura arenga Banki yemeye ko izayabasubiza, naho ubukererwe bwo kwishyura bari baratangiye kubarirwa, hemejwe ko bukuweho, kandi abari bararezwe mu nkiko kubwo kwambura banki, ko nabyo Banki ihita ibihagarika kuko nta kosa abarozi bafite.

Ubwo twavugana n’aborozi bahawe izi nka batubwiye ko bishimiye iyi myanzuro, ibavanye mu gihirahiro, bakaba banashimira ubuyobozi bwose bwabigizemo uruhare kugira ngo iki kibazo kibe kirangiye.

Share Button
Leave A Comment