Gakenke: Barakangurirwa gucunga neza amafaranga y’abaturage

Gakenke: Barakangurirwa gucunga neza amafaranga y’abaturage

Abacungamari ba SACCO baributswa ko bafite inshingano zo gucunga neza amafaranga y’abaturage bakirinda uburangare bwatuma ayo mafaranga  y’abaturage yibwa.

Ibi byagarutsweho mu nama yo kugeza inguzanyo ku baturage (access to finance).  yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013  mu karere ka gakenke.

Umucungamari wa SACCO ya Kamubuga  yasize adakinze inyubako ikorerwamo na SACCO, ku bw’amahirwe ntihagira ifaranga na rimwe ryibwa. Ngo uburangare nk’ubwo ntibukwiye kubaho ukundi.

Ku kibazo cy’umutekano w’amafaranga, abacungamari ba SACCO bataratangira gukorana n’amabanki akomeye ashobora kubagereza amafaranga ku byicaro bya SACCO bibukijwe ko bagomba kuvugana n’ayo mabanki  arimo BK na UBPR vuba bishoboka.

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere, Nizeyimana Ildephonse yasabye ko ama-SACCO yose agaragaza igihe yakirira amadosiye asaba inguzanyo, ibisabwa n’igihe batanga igisubizo ku batanze imishinga mu rwego rwo gutanga serivisi nziza.

Muri za SACCO haravugwa ubukererwe bukabije mu kwishyura inguzanyo bwatewe n’ ubunararibonye (experience)  n’ubumenyi buke ku bakozi bashinzwe kwiga inguzanyo; nk’uko abitabiriye babyitangariza.

Ngo hakenewe ingamba zihuta kugira ngo abafite ayo mafaranga bishyurwe n’abandi bashaka inguzanyo zizabagereho.


 

 

 

Share Button
Leave A Comment