Gatsibo: Amabanki n’ibigo by’imari birasabwa kunganira gahunda z’akarere

Gatsibo: Amabanki n’ibigo by’imari birasabwa kunganira gahunda z’akarere

Bimwe mu bigo by’imali bigorwa n’abakiliya babyambura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere kubafasha muri gahunda zitandukanye biyemeje zigamije iterambere ry’abagatuye.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’ibigo n’amabanki bihakorera yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2013,tariki 25 hagamijwe kunoza imiyoborere myiza.

Umukozi ushinzwe amakoperative muri ako karere, Sengabire Celestin yasabye abahagarariye ibigo by’imari n’amabanki gushishikariza abanyarwanda kubagana kuko buri ruhande rufite inyungu ruzavanamo.

Aha Sengabire avuga ko bizafasha ibi bigo kimwe n’amabanki kunguka abakiliya babagana, ariko kandi ngo bizanafasha abanyarwanda kugana amabanki bityo ubukungu bwabo bwiyongere mu gihe bazizigamira, bakanaka inguzanyo mu gihe bayikeneye.

Ibi ngo bizagerwaho mu gihe abafatanyabikorwa b’aka karere bazibanda mu gushakira abakiliya babo ahahurira abantu benshi nko mu masoko no mu nama zihuza abaturage.

Nyamara n’ubwo bashobora kugera kuri ibyo bikorwa bitandukanye, abayobozi b’ibi bigo bavuga ko bakibangamiwe n’ikibazo cya bamwe mu bakiliya babo bagurije badashaka kwishyura ngo ni yo mpamvu bagiye gushyiramo imbaraga babishyuze bakurikije amasezerano bagiranye.

Mu gukurikirana abambuye ibi bigo, Sengabire yavuze ko akarere kagiye gukora ibishoboka byose bakabifasha gukurikirarana ababyambuye. Ni muri urwo rwego ibi bigo bisabwa gutanga urutonde rw’abo ba bihemu nyamara ngo bizakorwa nyuma yo kubona uruhushya rw’inzego zibifitiye uburenganzira.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda ko mu 2017 Abanyarwanda bitabira kugana ibigo by’imari bava kuri 21% bakagera kuri 80%.

   

Share Button
Leave A Comment