Gatsibo: Umuco wo kuzigama bamaze kuwugira uwabo

Abatuye akarere ka Gatsibo bamenye akamaro ko gukorana n’ibigo by’imali

Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bakomeje urugamba rwo kwikura mu bukene, barasabwa gukomeza kurushaho kwimakaza umuco wo kuzigama kugira ngo babashe kwiteza imbere bahanga umurimo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habarurema Isaie, ubwo twaganiraga yadutangarije ko umuco wo kwizigamira abaturage ba Gatsibo bamaze kuwitabira ku kigero gishimishije.

Habarurema yagize ati : “Mu gihe ababarizwa mu kiciro cya mbere, mu nkunga bagenerwa igera ku mafaranga y’u Rwanda 20,000 buri kwezi, habayeho umuco wo kuzigama 10,000 frw, akazifashishwa mu kwiteza imbere, muri gahunda yo guhanga imishinga ibyara inyungu”.

Habarurema akomeza avuga ko byaba byiza aho kuzakomeza gutega ak’imuhana, kugeza ubu ngo hakaba hari gahunda yo guhindura imyumvire, aho kwigisha umuntu kurya ifi akaba yabasha kuyirobera, ngo abaturage ntibagomba kwirara kuko bigiye guhinduka, aho gufasha abantu muri ako kanya bakazajya bafashwa kuzifasha mu gihe kiri imbere.

Mu mbogamizi zikunze kwigaragaza muri  aka Karere, ni bamwe mu baturage batarabasha kumva ko batazahora basindagizwa, ariko ubuyobozi buratangaza ko uko iminsi itambuka bazagenda bahindura imyumvire.

 

 

Share Button
Leave A Comment