Huye: Bifuza ko BCR yakwakirira abakiriya ahantu hagutse

Bifuza ko BCR yakwakirira abakiriya ahantu hagutse

Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) twasanze bategerereje hanze y’aho iyi banki ya BCR ikorera kuri uyu wa 30/1/2013, ni bo bifuza ko iyi banki yahindura aho ikorera ikajya ibakirira ahantu hagutse kuko kwicirwa n’izuba hanze, bahagaze, bategereje ko bagerwaho, bitabamerera neza.

Abatangana Didier, Umuyobozi wa BCR ishami rya Huye, avuga ko mu minsi isanzwe, abakiriya ba BCR bategereje guhabwa serivisi batabura aho bicara. Iki kibazo kikaba kiboneka mu gihe cy’iyandikisha ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, iyo igihe babahaye cyo kuba barangije kwiyandikisha cyegereje.

Muri iyi minsi na bwo rero, abanyeshuri babaye benshi bitewe n’uko itariki ntarengwa yo kwiyandikisha bahawe ari iya 31/1/2013.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ngo BCR yashyizeho ishami ryayo muri Kaminuza, aho yanashyizeho aho bakirira abakiriya (guichet) habiri. Kuba hari igihe usanga abanyeshuri babaye benshi ku ishami ryo mu mujyi rero, ngo ahanini ni ukubera ikibazo cya network ituma iri shami ridakora.

Kuba rero muri iyi minsi ishami ryo muri Kaminuza ritarabashaga gukora, byatumye imirongo iba miremire imbere y’ishami ryo mu mujyi. Bikubitiyeho ko inzu iyi banki ikoreramo ari ntoya, n’intebe zagenewe kwicarwaho n’abakiriya ari nke, usanga abanyeshuri hanze, ku zuba, bategereje ko abinjiye mbere bakirwa kugira ngo na bo babashe kwinjira.

Aba banyeshuri rero, bemera ko kuba barategereje ko igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha cyegereza kugira ngo baze kuriha amafaranga ari amakosa yabo, bakaba batinubira gutegereza. Gusa bifuza ko BCR yagerageza kuzajya ibakirira ahagutse, kugira ngo byibura babone aho bugama izuba bategereje.

Uwitwa Mutoni Rose ati “uyu murongo dutonda ku zuba uratubangamira, ariko nta kundi twabigenza. Iyaba BCR yatwakiriraga ahantu tubasha kwicara, ntiduhagarare.”

 

 

Share Button
Leave A Comment